Umunyarwanda w’imyaka 27 wari waraburiwe irengero, nyuma y’umwaka urenga yashoboye kugaruka mu Rwanda avuye muri gereza yitwa Trois ZULU iri muri Kinshasa, umurwa mukuru wa Kongo, aho yari afungiye yitwa umusirikare w’u Rwanda.
Mu rugendo akorera mu bihugu by’abarabu mu rwego rwo gushaka ubucuti n’ubufatanye bw’ibihugu, taliki ya 26/10/2014 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe n’igikomangoma cyo mu bihugu byunze ubumwe by’Abarabu Gen. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.
Depite Berthe Mujawamariya wifatanyije n’abatuye akarere ka Kirehe mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro yavuze ko umugore wo mu cyaro atunze benshi kandi ngo ni nawe utunze umubare mu nini w’abaturage bo mu mujyi.
Abanyamuryango batanu nba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Byimana, akarere ka Ruhango, bagaragaje ubwitange mu guteza imbere umuryango bashimiwe mu ruhame maze biyemeza gukomeza gukora ibikorwa byo guteza imbere umuryango wa FPR-Inkotanyi kuko bazi aho wabakuye. Hari ku cyumweru tariki ya 26/10/2014, ubwo abanyamuryango ba (…)
Abatuye mu karere ka Nyaruguru barasaba abayobozi kujya babegera kenshi bakumva ibibazo byabo kandi bakanabikemura, badategereje kubegera mu gihe cy’ukwezi kw’imiyoborere myiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasabwa gukomeza gushyira imbere umuco w’imiyoborere myiza barangwa no kumurikira abaturage ibibakorerwa kugira ngo babashe kubigiramo uruhare. Ibi akarere ka Rusizi kabisabwe mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ry’akarere wabaye tariki ya 24/10/2014.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), Dr Patrick Ndimubanzi yashimiye abagore bo mu kagari ka Nyakabuye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bakora ububoshyi bw’agaseke, abasaba kutabyihererana ahubwo bagahaguruka bakabyigisha abandi.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Oda Gasinzigwa arashishikariza abagore bo mu cyaro kutazigera basubira inyuma mu rugendo rw’iterambere kuko aribo bagize iterambere ry’u Rwanda.
Nubwo mu kwezi kw’imiyoborere mu karere ka Karongi hagaragaye ibibazo byinshi bijyanye n’amakimbirane ashingiye ku butaka, Senateri Mukankusi Perrine asanga icyo kitakiri ikibazo kuko abaturage bakimenye ahubwo ko igihangayikishije ari ihohoterwa ryo mu ngo ahenshi ritavugwa.
Bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza bavuga ko amakosa yagiye akorwa mu kwandika ubutaka atuma hari abatanga umusoro w’ubukode bw’ubutaka burenze ubwo bafite bityo bakaba basaba ko ayo makosa yakosorwa.
Ubuharike n’ihohoterwa haba irikorerwa umugore cyangwa umugabo nizo mbogamizi zagaragajwe ko zikibangamiye imwe mu miryango yo mu karere ka Nyagatare, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, kuri uyu wa gatandatu tariki25/10/2014.
Abaturage barishimira ibyo bagezeho mu kwezi kw’imiyoborere myiza aho basobanukiwe na gahunda zibakorerwa ziriho, serivisi zitandukanye naho zitangirwa ndetse bakemurirwa ibibazo bitandukanye baniga kubyikemurira bo ubwabo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yasabye abaturage guca ukubiri no gusiragira mu buyobozi kugira ngo ibibazo bafite bikemurwe ngo ahubwo bagakomeza kwikorera imirimo yabo, abayobozi bakaba ari bo babasanga aho batuye bakumva ibibazo byabo.
Amadini n’amatorero yiyemeje gutanga umusanzu wo guhindura imyumvire y’umuturage nka kimwe mu mbogamizi zituma imihigo itabasha kweswa, bitewe n’uko umuturage aba ategerewe ngo asobanurirwe bihagije ibikorwa bimugenewe.
Ibi barabitangaza mu gihe abakorera muri uyu mujyi bahurira mu bwiherero bwubatse muri Gare ya Gicumbi no mu bwiherero bwo mu isoko, ariko bakemeza ko ubu budahagije.
Ubwo hatangizwaga ishuri ryigisha muzika ku Nyundo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 24/10/2014, Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, umuyobozi wa WDA hamwe n’abandi bayobozi bagacishijeho berekana ko nabo umuziki bawuzi.
Ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kiratangaza ko kuva kuri uyu mugoroba tariki ya 24/10/2014 ibiganiro bya BBC bikorwa mu kinyarwanda bihagaritswe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24/10/2014, Abanyarwandakazi bibumbiye mu Mpuzamashyirahamwe “Pro-Femme Twese Hamwe” ndetse n’Inama y’igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali bakoze urugendo rwo kwamagana igitangazamakuru BBC kubera filime giherutse gusohora igaragaramo gupfobya Jenoside.
Imiryango 16 ituye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba akarere ka Ngororero yari imaze igihe isaba kwimurwa ubu yahawe amafaranga yo gusana ayo mazu ndetse yizezwa ko aho batuye atari mu manegeka.
Ubuyobozi bushinzwe uburobyi mu Rwanda bugaragaza ko umusaruro w’amafi mu Rwanda ku mwaka winjiza miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ubushimusi buhagaze hajya hinjizwa miliyari 42 ku mwaka.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, asaba abaturage bo mu murenge wa Gahunga, bita mu Gahunga k’Abarashi, ho mu karere ka Burera kugendera ku mateka yabo y’ubutwali bakarangwa no gukora bashishikaye bityo bakikura mu bukene.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Francis Kaboneka arasaba abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru gutera ikirenge mu cya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ugaragaza ishyaka n’icyerekezo byo guteza imbere Abanyarwanda.
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Lit. Gen. Fred Ibingira, atangaza ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda nta mbaraga na nke zo kurwana igihugu ufite ngo usigaranye gusa izo kuroga abayobozi.
Abaturage bo mu karere ka Rusizi barasabwa kwigira kuri bagenzi babo bakanoza ibyo bakora kugira ngo babashe gutera imbere.
Umuhuzabikorwa w’ikigo mbonezamubano mwiterambere cyo mu karere ka Muhanga (Bureau Social de Développement de Muhanga) Musonera Fréderic arashinjwa guhombya icyo kigo harimo no kugira uruhare mu gutangiza ikindi kigo kizajya kinyuzwamo inkunga zahabwaga Bureau Social.
Urubyiruko rwiga muri za kaminuza rwibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye y’urubyiruko mu gihugu, rurasaba inteko ishinga amategeko gusaba Leta y’u Rwanda guhagarika imikoranire yari ifitanye na BBC ikanotsa igitutu inteko y’u Bwongereza igasaba iki gitangazamkuru gusaba imbabazi kubera filime iherutse gutambutsa.
Nyuma y’uko mu Rwanda bigaragariye ko hari ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, tariki 21/10/2014 mu karere ka Nyanza bakoze urugendo rutuje rwo kwamagana ihohoterwa mu ngo ndetse n’icuruzwa ry’abantu hasabwa ko buri wese yagira uruhare mu kurwanya ibyo byaha.
Perezida Paul Kagame wari witabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika “Global African Investment Summit”, yafashe umwanya wo guhura n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza bamwakiranye ibyishimo n’urugwiro.
Gahunda yo guhuza ubutaka no gukoresha inyongeramusaruro yatumye intara y’Iburasirazuba iva mu bibazo by’inzara n’amapfa byayiranze mu gihe cya shize none ubu igeze ku rwego rwo kugereranwa n’ikigega cy’igihugu.