Gisagara: Barasaba kwishyurwa nyuma y’imyaka ibiri bamaze batarahembwa

Abaturage bahawe akazi mu kubaka ibyumba by’amashuri n’amacumbi y’abarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Cyumba mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye kuko bamaze imyaka ibiri batarishyurwa.

Abantu bishyuza amafaranga bubatse amashuri muri Muganza ni 47 babarimo miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani na makumyabiri na bibiri.

Minani umwe muri aba bafundi ati “Byaratwishe rwose, nawe se ko ubona nta handi twabaga tugomba gukura amaramuko, none ubu twafashe amadeni ahantu hose twananiwe no kwishyura, nibarebe uko badufasha rwose”.

Uku kudahembwa kandi ngo kwagiye kugira inkuri kizi zigaragara, nko kuba bamwe badafite ubwisungane mu kwivuza, abandi bakabubona bibagoye, ndetse hakaba n’ibindi bari barashyize mu mishinga batabashije kugeraho.

Amashuri bubatse amaze imyaka ibiri ariko ntibarishyurwa.
Amashuri bubatse amaze imyaka ibiri ariko ntibarishyurwa.

Nyiramana Vestine ati “Njye bandimo 16.500, ku muntu w’umuturage aba ari amafaranga menshi pe, twarakennye, turasonza ni badufashe babikemure”.

Pascal umwe muri aba baturage we aravuga ko mu rugo rwe rurimo abana batandatu yananiwe kubashakira ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’amatungo yateganyaga kugura ntiyabashije kuyagura kubera kutabona amafaranga yakoreye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko iki kibazo kizwi kandi kigiye gukemurwa bidatinze. Léandre Karekezi umuyobozi w’akarere avuga ko ngo kuba baratinze kwishyurwa byatewe n’ubushozi bucye bw’umurenge kuko ari wo wari ufite mu nshingano kubaka ibi byumba byámashuri.

Ikindi ngo kuba abaturage bataritabiriye gutanga umusanzu wabo mu kubaka aya mashuri nk’uko byari biteganyijwe na byo ngo byatumye amafaranga yo guhemba ataboneka. Aratanga icyizere ariko ko bitarenze ibyumweru bibiri baba bahembwe.

Ati “Iki kibazo turakizi kandi turi kugishakira umuti, minisiteri y’uburezi yemeye kudufasha ku buryo mu gihe cy’ibymweru nka bibiri aba bantu bazaba bishyuwe”.

Ubusanzwe ibikorwa bijyanye n’uburezi ababyeyi babifatanya n’ubuyobozi muri aka karere ka Gisagara. Icyo ubuyobozi busaba ni uko buri muturage yajya abigira ibye.

Clarisse umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka