Huye: Inzu n’ibiyirimo byahindutse umuyonga

Mu gitondo cyo kuwa 13/12/2014, mu Mudugudu wa Kivugizo mu Kagari ka Gitovu mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye hahana imbibi n’Akarere ka Nyanza hazwi nko kuri “Arrêté” habereye impanuka y’inkongi y’umuriro itwika inzu ikorerwamo ububaji n’ibyari biyirimo byose bihinduka umuyonga, ntihagira na kimwe kirokoka.

Nyir’inzu n’uwo yayikodeshaga bavuga ko ibyangiritse byose hamwe bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkongi y’umuriro yatwitse ibyo byose ikabihindura umuyonga yahereye saa kumi z’ijoro bigeza mu masaha ya mu gitondo inzu n’ibintu byarimo bikigurumana, kuko abaturage n’abayobozi bari babuze aho bahera ngo bazimye uwo muriro.

Inzu n'ibyarimo byose byahindutse umuyonga.
Inzu n’ibyarimo byose byahindutse umuyonga.

Mpungirehe Schadrack wakoreraga muri iyo nzu avuga ko kugeza ubu iyo nkongi y’umuriro akeka ko yaba yatewe n’amashanyarazi.

Ishami rishinzwe iby’amashanyarazi mu Karere ka Nyanza ryahise ribyamagana rivuga ko bigoye kwemeza icyateye iyi nkongi ngo kuko insiga zabo basanze nta kibazo zifite.

Habimana Théogène ukuriye ishami ry’amashanyarazi mu Karere ka Nyanza kimwe n’abakozi b’ikigo cya REG mu Karere ka Nyanza bari kumwe aho iyi nkongi y’umuriro yabereye bavuga ko bigoye kwemeza icyateye iyo nkongi y’umuriro.

Habimana aragira ati “Insiga ziva ku ipoto zijya aho inzu yari yubatse biragaragara ko ari nzima usibye mubazi (Compteur) yahiye niyo mpamvu bikigoye kwemeza ko byaba byatewe n’insinga z’amashanyarazi”.

Abaturage ntacyo babashije kuramira.
Abaturage ntacyo babashije kuramira.

Iyi nkongi y’umuriro ikimara gukongora iyo nzu ndetse n’ibyakorerwagamo, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Muzuka Eugène yagiranye inama n’abaturage bari bahururiye gutabara ariko bakabura aho bahera ko bagomba kubikuramo isomo maze bakagira ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro mu rwego rwo kurengera ibyabo ngo bitangirika nk’uko byabaye aho iyi nkongi y’umuriro yabereye.

Ibyangijwe n’iyi nkongi y’umuriro birimo inzu ubwayo, imashini zifashishwaga mu bubaji ndetse n’ibyari byarakozwe bitegerejwe guhabwa bene byo ndetse no kugurishwa.

Abaturage ntacyo bashoboye kuramira na kimwe kuko basanze ntaho bahera maze n’uko bahitamo kubirebesha amaso kuko bahageze nta garuriro cyangwa ubindi buryo bwo gukumira iyo nkongi.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye yasabye abaturage kugira ubwishingizi bw'ibintu byabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye yasabye abaturage kugira ubwishingizi bw’ibintu byabo.
Abantu babuze icyo bakora ngo bazimye umuriro.
Abantu babuze icyo bakora ngo bazimye umuriro.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bihangane umuriro uratumara

JAEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 13-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka