Burera: Barasaba ko amazu atangirwamo serivisi yashyirwaho inzira y’abafite ubumuga

Abafite ubumuga bo mu karere ka Burera barasaba ubuyobozi bw’ako karere gushyira inzira yagenewe abafite ubumuga ku mazu yose atangirwamo serivisi kugira ngo nabo bajye babona aho banyura bagiye kwaka izo serivisi.

Amazu atandukanye yo mu karere ka Burera atangirwamo serivisi usanga ariho ama-escaliers. Abafite ubumuga bo muri ako karere bavuga ko bagorwa no kunyura ahantu nkaho bigatuma batirirwa bajyayo kandi bari bahakeneye serivisi.

Dusabimana Francine, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Burera asaba ko amazu nkayo yavugururwa agashyirwaho inzira yagenewe abafite ubumuga.

Agira ati “Turabitsa, ariko nk’umuntu ufite akagare hari ama-escalier ntabwo yabasha kugera muri banki. Bisaba gutuma undi muntu akaba yanayamwiba. Ariko hakuweho inzitizi hakaba inzira umuntu ufite ubumuga yabasha kunyuramo twabasha gutera imbere kurusha aho tugeze”.

Uhagarariye inama y'igihugu y'abafite ubumuga mu karere ka Burera asaba ko amazu atangirwamo serivisi muri ako karere yashyiraho inzira yegenewe abamugaye.
Uhagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Burera asaba ko amazu atangirwamo serivisi muri ako karere yashyiraho inzira yegenewe abamugaye.

Akomeza avuga ko no mu zindi nyubako nko ku bigo nderabuzima, ku mashuri, naho bakubahiriza iyo gahunda yo gushyiraho inzira yagenewe abafite ubumuga. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko ibyo bizakorwa bidatinze.

Tariki 03/12/2014, ubwo mu karere ka Burera hizihizwaga umuntu w’abafite ubumuga, Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, yavuze ko ingengo y’imari y’ako karere, y’umwaka 2014-2015, nivugururwa amazu y’ako karere azashyirwaho inzira y’abafite ubumuga.

Abafite ubumuga bo mu karere ka Burera kandi basaba umukozi ubashinzwe ukorera ku karere ka Burera, akajya akurikirana ubuzima bwabo umunsi ku wundi.

Abafite ubumuga bwo kutumva bo basaba umuntu wize ururimi rw’amarenga wajya ubasobanurira mu nama cyangwa no mu bindi bikorwa bitandukanye bibera mu karere ka Burera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka