Jeanette Kagame yasabye abana gukura bashishoza icyiza n’ikibi

Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madame Jeanette Kagame yifatanyije n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu mu kwizihiza ibihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, mu birori byabereye mu Rugwiro, kuri uyu wa gatandatu tariki 13/12/2014.

Abana basaga ijana nibo bari bahagarariye abandi bose bo mu Rwanda muri iki gikorwa ngarukamwaka, aho yanaboneyeho kubasaba gukurana ubwenge bashishoza ikibi n’ikiza kugira ngo birinde ababashora mu ngeso mbi kuko ari bo u Rwanda rw’ejo ruhanze amaso.

Jeannette Kagame yasabye abana kwirinda icyakwangiza ubuzima bwabo kuko igihugu kibatezeho byinshi.
Jeannette Kagame yasabye abana kwirinda icyakwangiza ubuzima bwabo kuko igihugu kibatezeho byinshi.

Mu ijambo yagejeje kuri aba bana, Jeanette Kagame yagize ati “Bana numvise ko mwumvise ibyo bababwiye byose bikubiyemo kwiga neza, kumvira, kwitegereza ntimugashukwe. Ibyo byose nimubikurikiza nta kabuza muzaba abana beza”.

Akomeza agira ati “Igihugu kirahari kirabakunda, ababyeyi, abayobozi twese ni cyo dukorera, turagira ngo muzavemo abana beza mwebwe Rwanda rw’ejo dutezeho byinshi kugira ngo muzakomereze ku byo twubatse muzanabiteze imbere no kurusha.”

Jeanette Kagame yafashe umwanya wo kwishimana n'abana mu ngeri zose. Aha yakinaga umupira n'umwana ushaka kuzaba ikirangirire mu mupira w'amaguru.
Jeanette Kagame yafashe umwanya wo kwishimana n’abana mu ngeri zose. Aha yakinaga umupira n’umwana ushaka kuzaba ikirangirire mu mupira w’amaguru.

Yabibukije ko kuba bakiri bato bitabemerera kurangara, abasaba kugira inshuti zibakangurira ibyiza, barangwa no kumwira abakuru ariko bumvira gusa abatabashuka cyangwa babaganisha ku ngeso mbi z’ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’icuruzwa ry’abantu.

Abana nabo bishimiye kuba bakiriwe ku rwego rw’igihugu, bemeza ko bibaha ikizere ko bakunzwe kandi barinzwe, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Grace Mizero waturutse mu karere ka Musanze.

Berekanye impano zitandukanye zirimo n'imbyino z'umuco Nyarwanda.
Berekanye impano zitandukanye zirimo n’imbyino z’umuco Nyarwanda.

Laurence Umuhoza, Visi Perezidente w’ihuriro ry’abana ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko uburenganzira bw’umwana mu Rwanda hari intambwe ndende bwateye ku buryo bigaragarira buri wese, ariko asaba ko hari ibindi bigikeneye kunozwa nabyo byakwitabwaho.

Ati “Icyakongerwamo ingufu cyane cyane ni nk’izi gahunda zigenda zishyirirwaho abana nko gufata amafunguro ya sa sita ku ishuri. Ni ibintu bigenda biza bishya ariko ubona byarushaho kutunogera nk’abana kandi dukomeze kuzuza inshingano zacu nk’abana”.

Abana bidagaduye mu buryo bwose banasigwa amarangi ku maso y'imitako.
Abana bidagaduye mu buryo bwose banasigwa amarangi ku maso y’imitako.

Ibi birori byaranzwe n’ubusabane hagati y’abana na Madame Jeanette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye bo muri Unity Club bari baje kwifatanya n’abana muri iki gikorwa.

Abana banagenewe amafunguro n’impano z’iminsi mikuru zirimo imipira yo gukina, amakayi n’amakaramu, imiti y’amenyo n’amakoti y’imvura.

Andi mafoto:

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iki gikorwa ni inyamibwa rwose. Mundebere ukuntu aba bana bishimye pe ! Ni byiza cyane kubona umubyeyi atekereza ku bana b’u Rwanda mu bihe by’impera z’umwaka. Gennda Rwanda ugira amahirwe ! Umwana wahawe urukundo gutya nta kabuza azagirira igihugu cye akamaro

Nsenga yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

Nta narimwe abanzi b’u Rwanda bazashimishwa no kubona u Rwanda rufite umubyeyi ukunda abana nka nyakubahwa Jeannette Kagame.Komeraza aho muyobozi mwiza. Imana yakuduhaye tuzahora tuyishima. Harakabaho abayobobozi bacu. Vivee le Rwanda. Vive notre president Paul Kagame

Nsengimama yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

Urakoze mubyeyi kwifuriza Noheli n’umwaka mwiza u Rwanda rw’ejo hazaza kandi heza. Ni wowe mubyeyi ubereye u Rwanda

Ronel yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

Harakabaho Jeannette Kagame. Ibikorwa ukorera abanyarwanda Imana izabiguhembere

kalisa yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka