Ibyo Somalia yigiye ku Rwanda bizayifasha kwiyubaka no kugarura umutekano

Abayobozi bo mu gihugu cya Somalia bakora mu nzego z’ibanze, abajyanama muri Minisiteri, abakora mu rugaga rw’abikorera hamwe n’abakora mu miryango mpuzamahanga bavuga ko ibyo bigiye mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru bishobora kubafasha kuzamura igihugu cyabo no kugarura umutekano.

Abayobozi 18 mu gihugu cya Somalia nibo bari basuye u Rwanda kuva tariki ya 6/12/2014, aho bashoboye gusura urwibutso rwa Gisozi, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Minisiteri y’ubucuruzi hamwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Bamwe mu bayobozi bo mu gihugu cya Somaliya basobanurirwa imikorere y'inzego z'ubuyobozi mu karere ka Rubavu.
Bamwe mu bayobozi bo mu gihugu cya Somaliya basobanurirwa imikorere y’inzego z’ubuyobozi mu karere ka Rubavu.

Ahandi basuye ni uturere twa Bugesera na Rubavu kugira ngo barebe uburyo inzego zibanze zikora ndetse zifatanyije n’abikorera, bakaba barasuye n’imipaka ya Nemba na Petite Barriere mu karere ka Rubavu bareba uburyo urwego rw’abinjira n’abasohoka rukora hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abdelmalik Jama Mohammed, umujyanama mu bukungu n’iterambere mu muryango wa International Labour organization muri Somalia avuga ko bishimira ibyo babonye mu Rwanda kandi bitangaje ukuntu igihugu nk’u Rwanda cyabayemo Jenoside cyakwiyubaka kurenza bimwe mu bihugu bitahuye n’intambara.

Abayobozi bo muri Somalia bavuga ko ibyo bigiye mu Rwanda bizabafasha kwiyubaka.
Abayobozi bo muri Somalia bavuga ko ibyo bigiye mu Rwanda bizabafasha kwiyubaka.

Abdelmalik avuga ko bahereye ku byo babonye mu Rwanda bafite icyizere ko bifashishije u Rwanda nabo bashobora kugarura umutekano kandi bakwiyubakira igihugu, cyane ko icyo bashaka ari ukubaka igihugu bahereye ku nzego za leta n’abikorera, ibi bakabigeraho babanje kugarura umutekano no gushyiraho amategeko ahamye.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, avuga ko gusurwa n’ibindi bihugu bibaha ishema ry’ibyo bakora kandi bagakomeza kwigirira icyizere ko ibyo bakora bigirira n’abandi akamaro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka