Uburengerazuba: FPR yiyemeje guca umuco wo gutekinika mu mihigo

Mu rwego rwo gukomeza gufasha Abanyarwanda kuva mu bukene binyuze mu mihigo, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ntara y’Uburengerazuba biyemeje kurushaho kugenzura ibikorwa by’imihigo kugira ngo umuco wo gutekinika uranga bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze uhagarare.

Nubwo abaturage bishimira ibyo umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze kubagezaho binyuze mu mihigo, inteko rusange ya FPR mu Burengerazuba yateranye tariki 13/12/2014 ntiyabuze kugaruka ku kibazo cy’amakuru y’ibinyoma agaragara mu mihigo y’inzego z’ibanze ku buryo byahawe n’izina bikaba byitwa gutekinika.

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba, Nkurikiyinka Jean Népo, yagize ati “Hari ibintu byadutse ngo byitwa ngo gutekenika. Izo raporo zitekenitswe tuzagerageza kuzikuraho hajye hakorwa raporo z’ukuri.” Akomeza avuga ko ibi bizakorwa binyuze mu gushishikariza inzego z’umuryango kunoza imitangire y’amaraporo no gutanga serivisi nziza.

Inteko Rusange y'Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y'Uburengerazuba.
Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba biyemeje kandi gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane kandi na bo bakabyirinda.

Nkurikiyinka Jean Népo yemeza ko nibashobora kurandura ruswa n’akarengane n’ibindi byose bazaba babishoboye. Yagize ati “Banyamuryango nidushobora kurandura ruswa n’akarengane, kandi turabishoboye, igihugu cyacu kizaba kibaye paradizo”.

Mu bindi biyemeje harimo gukomeza kubaka inzego z’umuryango bashyira imbaraga nyinshi ku mudugudu, kugira gahunda ya Ndi Umunyarwanda iyabo, gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha abacitse ku icumu batishoboye no kurwanya ingengo bitekerezo ya Jenoside.

Biyemeje kandi gushyigikira gahunda ya “Kora wigire” bashishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’imali, gufasha urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Bamwe mu bari bitabiriye Inteko Rusange ya FPR mu Ntara y'Uburengerazuba.
Bamwe mu bari bitabiriye Inteko Rusange ya FPR mu Ntara y’Uburengerazuba.

Muri iyo myanzuro igera kuri 25 biyemeje hazamo no kongera umusaruro w’ubuhinzi, kongera umubare w’Abanyarwanda bafite amashanyarazi, gukomeza gushyigikira gahunda zinyuranye za Leta nk’ubudehe, amashuri y’imyuga, Gira inka n’ibindi ndetse baniyemeza kugira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi no gukomeza gushyigikira ikigega Agaciro Development fund.

Hon. Senateri Sindikubwabo Jean Népomscene, Komiseri ufite mu nshingano ze iterambere n’ubushobozi bw’abantu ndetse n’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi muri Komite Nyobobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, yibukije abanyamuryango ko imyanzuro ifatiwe mu nteko rusange iba ibaye itegeko bakaba baba bagomba kuyigeraho uko bayiyemeje.

Hon Sindikubwabo yasabye ko iyo myanzuro inozwa buri komisiyo igashyikirizwa imyanzuro ijyanye n’inshingano zayo ku buryo mu nteko rusange itaha bazaza bagaragaza ko byoze byagezweho.

Abaturage bagaragaje iterambere FPR imaze kubagezaho

Atanga ubuhamya bw’ukuntu FPR Inkotanyi yamukuye mu bukene, umuturage wo mu Karere ka Karongi witwa Mushingwamana Laurent yavuze ko gahunda ya Gira inka itangira mu mwaka 2007 yari umutindi ariko inka bamuhaye ngo ubu imaze kumugeza kuri byinshi.

Agira ati “Nta rukwavu nta nkoko, nta hane ariko ubu ndi kubarirwa mu nka eshashatu.” Avuga ko yituye no muri izo nka eshashatu ngo eshatu akaba yaraziragije abandi kugira ngo na bo babone inka n’amata, mu kiraro cye ngo akaba asigajemo eshatu kugira ngo zishobore kubaho neza no kumuha umusaruro.

Uyu muturage wahoze ari umutindi udashobora no kwibonera ubwisungane mu kwivuza, ifumbire ikomoka kuri izo nka n’ubushake yari afite bwo kuvugurura urutoki none ubu ngo asigaye ari umuhinzi wa kijyambere w’urutoki.

Ku rutoki ruri kuri hegitari imwe ngo guhera mu kwezi kwa munani kugera mu kwa cumi na kumwe rumuha miliyoni y’amafaranga agurishije imbuto y’insina gusa. Agira ati “Urutoki rwanjye ndusarura hasi no hejuru.”

Mushingwamana kandi avuga ko ibi bikorwa no guhindura ubuzima bwe mu buryo bwihuse abikesha umuryango wa FPR Inkotanyi kuko ngo yamuhaye intangiriro ndetse igatuma amenya gufata icyerekezo.

Bamwe mu bari bitabiriye Inteko Rusange ya FPR mu Ntara y'Uburengerazuba.
Bamwe mu bari bitabiriye Inteko Rusange ya FPR mu Ntara y’Uburengerazuba.

Abandi batanze ubuhamya bunyuranye bugaragaza uburyo bari babayeho nabi harimo bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bari abatindi nyakujya none ubu na bo bakaba basigaye baba mu mazu meza ndetse banoroye inka n’abandi banyarwanda.

Nyirankiranigwe Siphoro, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka mu Karere ka Rubavu agira ati “Paul Kagame yampaye inzu, ancira nyakatsi ku buriri kandi anampa inka.” Akomeza agira ati “Gitare cy’abakobwa nta kintu namushija Paul Kagame iy’amarere. Azohore ku ntebe.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuryango ukaba na moteri y’igihugu ukomeze uganze hose maze ibikorwa byawo bisakare hose mu Rwanda twihute mu iterambere

nepo yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka