Kayonza: Abaturage bashima uruhare rw’itangazamakuru mu kubakorera ubuvugizi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko itangazamakuru rifite akamaro kanini mu muryango kuko rikorera ubuvugizi abarenganye n’abafite ibibazo bititabwaho na bamwe mu bayobozi, kandi bigakemuka igihe bivuzwe kuri Radiyo cyangwa bikandikwa mu binyamakuru.

Ibi babitangarije Kigali Today tariki 11/12/2014 ubwo yasuraga abarema isoko rya Kabarondo muri ako karere.

Hari bamwe mu bayobozi basiragiza abaturage cyangwa bagatinda gukemura ibibazo abaturage babagejejeho, hakaba ubwo abaturage babura uruvugiro nk’uko Muhayimana Jean Claude wo mu Murenge wa Nyamirama abivuga.

Abaturage b'i Kayonza bashima ubuvugizi Itangazamakuru ribakorera.
Abaturage b’i Kayonza bashima ubuvugizi Itangazamakuru ribakorera.

Gusa ngo iyo hari ikibazo nk’icyo cyo gusiragiza abaturage itangazamakuru rikakivuga abayobozi bahita bagikemura.

Atanga urugero rw’umuryango w’abantu batanu wabaga mu nzu yubakishije amabati ashaje n’amashara mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama, uwo muryango ukaba utari warashyizwe ku rutonde rw’abatishoboye bagombaga kubakirwa, ariko ukaza kubakirwa nyuma yo gukorerwa ubuvugizi na Kigali Today.

Uretse ubwo buvugizi ngo hari ubwo usanga hari ibintu bamwe mu baturage batitaho kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa bo, ariko itangazamakuru rikabakangura ibintu bigasubira mu buryo.

“Hano muri iri soko rya Kabarondo hari igihe baharundaga ibishingwe bakubuye mu isoko bikahamara icyumweru cyose kandi byabaga birunze hafi y’aho bategera imodoka. Wasangaga amasazi atuma ahantu hose akagera no mu maresitora ariko mwarabivuze birakemuka,” uku niko Mujyarugamba Gilbert yabidutangarije.

Kigali today yanditse inkuru ku muryango w'abantu batanu wabaga muri iyi nzu bituma wubakirwa.
Kigali today yanditse inkuru ku muryango w’abantu batanu wabaga muri iyi nzu bituma wubakirwa.

Ibi ngo ni ingero zimwe muri nyinshi zigaragara z’akamaro k’itangazamakuru muri sosiyete nk’uko abaturage baganiriye na Kigali today babyemeza.

Cyakora banenga bamwe mu bayobozi bafata itangazamakuru nk’abanzi bakanga gutangariza abanyamakuru ibyo bakeneye kandi kenshi ngo biba biri mu nyungu z’abaturage kugaragaza ibitagenda kugira ngo bikosoke.

Abaturage b’i Kayonza bavuga ko kuba ibitangazamakuru bikomeza kwiyongera mu Rwanda bitanga icyizere ku Banyarwanda. Gusa na none ngo abanyamakuru bakwiye guharanira gutangaza ibifitiye abaturage akamaro aho kubatangariza ibishobora kubateza umwiryane no gusubiranamo.

Umwanda nk'uyu wamaraga icyumweru kirenga inyuma y'ibagiro ariko ntukihagaragara nyuma y'uko iki kibazo kivuzwe mu itangazamakuru.
Umwanda nk’uyu wamaraga icyumweru kirenga inyuma y’ibagiro ariko ntukihagaragara nyuma y’uko iki kibazo kivuzwe mu itangazamakuru.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo itangazamakuru rikozwe neza usanga rihindura ubuzima bwa benshi ndetse n’ibindi byinshi ariko ryakoreshwa nabi ugasanga rinangiza byinshi

rojo yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka