Ruhango: Kubahana ku bakoresha umuhanda byagabanya impanuka-Senateri Bizimana

Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena irasaba abakoresha umuhanda bose kujya bagira ikinyabupfura mu muhanda bakanubahana, kuko ari imwe mu nzira yo kugabanya impanuka zihitana imbaga y’abantu.

Ibi iyi komisiyo yabisabye kuwa 12/12/2014, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abakoresha umuhanda mu karere ka Ruhango, hagamijwe kureba uko umutekano wo mu muhanda warushaho kubungabungwa.

Ni inama yitabiriwe n’abakoresha umuhanda n’amaguru, amagare, moto, imodoka, polisi, ibigo by’ubwishingizi, abashinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango.

Abakoresha umuhanda batangaje ko ubuto bwawo buri mu biteza impanuka.
Abakoresha umuhanda batangaje ko ubuto bwawo buri mu biteza impanuka.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ibituma impanuka ziba nyinshi mu muhanda basaba iyi komisiyo ya sena kubakorera ubuvugizi.

Kabano Innocent, umumotari akorera mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, avuga ko bimwe bibazo bakunze guhura nabyo harimo kuba bafite umuhanda muto usanga ibinyabiziga bitandukanye ndetse n’abanyamaguru bawubyiganiramo, imihanda yapfuye n’ibindi.

We kimwe n’abagenzi be, asaba iyi komisiyo ya Sena kubakorera ubuvugizi ubundi akazi kabo kagakorwa neza nta mpanuka.

Sena yasabye abakoresha umuhanda kubahana kuko byagabanya impanuka.
Sena yasabye abakoresha umuhanda kubahana kuko byagabanya impanuka.

Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena, Jean Damascène Bizimana yababwiye ko ubuvugizi bugomba gukorwa, ariko anabasaba kugira icyinyabupfura mu muhanda bakubahana, ngo kuko byafasha kugabanya impanuka.

Ati “iyo mu muhanda abantu bubahanye, buri umwe agaha agaciro ubuzima bwa mugenzi we akumva ko agomba ku mubererekera, byanze bikunze izo mpanuka zihitana ubuzima bwa benshi, ntizakongera kubaho”.

Biteganyijwe ko ibiganiro nk’ibi bizabera mu turere twose tw’igihugu, kugira ngo impanuka zo mu muhanda zirandurwe burundu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka