Ishyaka PSP ryishimira ko ibitekerezo byaryo byemerwa 80%

Abanyamuryango b’ishyaka ry’ubwisungane mu iterambere (PSP: Parti pour la Solidalité et du Progrés) barishimira uruhare rwabo mu iterambere by’igihugu kuko ibitekerezo by’ishyaka ryabo muri politiki y’igihugu bigerwaho ku kigereranyo cya 80%.

Zimwe muri politike zikorwa mu gihugu zazanywe n’ishaka PSP ni gahunda ya sasa neza munyarwandakazi ndetse n’agakono k’umwana; nk’uko byagarutsweho muri kongere ya gatatu y’iri shyaka yabaye kuwa 13 Ukuboza 2014 hakanatorwa abayobozi bashya.

Abarwanashyaka ba PSP bishimira ibyo bagezeho muri politiki y'igihugu.
Abarwanashyaka ba PSP bishimira ibyo bagezeho muri politiki y’igihugu.

Nkubana Alphonse, Umunyamabanga mukuru wa PSP avuga ko uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu babyishimira ndetse ko ibitekerezo by’ishyaka ryabo muri politiki y’igihugu bigerwaho ku kigereranyo cya 80%.

Kanyange Phoibe wari usanzwe uyobora PSP akanongera gutorerwa uyu mwanya mu matora yakozwe kuri uwo munsi, avuga ko ishyaka ryabo ari rimwe mu yishyize hamwe na FPR ishyaka riyoboye Igihugu, ariko akemeza ko ibitekerezo byabo ngo bihabwa agaciro nk’ibyayandi mashyaka atavuga rumwe na FPR.

Avuga kuri gahunda y’agakono k’abana, umuyobozi w’iri shyaka avuga ko mbere mu Rwanda abagabo aribo batekerwaga inkono yihariye kandi irimo ibiryo byiza kurusha iby’abandi bo muri urwo rugo, ariko PSP ikaza gusanga byari inkomoko y’indwara zituruka ku mirire mibi. Bityo biyemeza ko bayamagana.

Kanyange Phoibe yongeye gutorerwa kuyoboa PSP.
Kanyange Phoibe yongeye gutorerwa kuyoboa PSP.

Nyiramahirwe Florence, umurwanashyaka wa PSP wo mu karere ka Musanze avuga ko gahunda z’ishyaka ryabo zafashije mu kuzamura abaturage cyane cyane muri gahunda ya sasa neza munyarwandakazi kuko ngo Leta yari yaciye nyakatsi ku nzu ariko igasigara ku buriri, bityo Abanyarwanda batari bake bakaba barageze ku byiza byo kuryama heza.

Mbere y’amatora, abarwanashyaka ba PSP bahawe ibiganiro bitatu, kimwe ku mateka y’ishyaka ryabo no ku mategeko agenga amashyaka n’imitwe ya politiki mu Rwanda, ikindi kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse banaganirizwa ku kibazo cy’imiturire mu Rwanda.

Ku bijyanye n’imiturire bagaragaje ko hari imbogamizi zikomeye mu kwimura abaturage ahagiye gukorerwa ibikorwa bya Leta, kuko abenshi usanga binubira ingurane bahabwa maze biyemeza kuzagira uruhare mu kubinoza.

Abari mu buyobozi bw'ishyaka PSP nibo babugarutsemo.
Abari mu buyobozi bw’ishyaka PSP nibo babugarutsemo.

Ishyaka PSP ryashinzwe mu mwaka wa 2003, iyi kongere ikaba yaritabiriwe n’abarwanashyaka 160 baturutse mu gihugu hose.

Mu matora yabaye, Kanyange Phoibe yongeye gutorerwa kuyobora iri shyaka, yungirijwe na Isdore Nsengiyumva hamwe na Uwimana Thacienne nka ba visi perezida naho Nkubana Alphonse atorerwa kuba umunyamabanga mukuru.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka