Gisozi: Abanyamuryango ba FPR bubatse ibiro by’akagali bya miliyoni 30

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu kagari ka Ruhango,Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo bahuriye mu nteko Rusange, kuri uyu wa 13/12/2014, bishimira ibikorwa bagezeho cyane cyane inyubako babashije kwiyubakira ikoreramo akagali kabo bakagakura mu bukode.

Ibikorwa abanyamuryango ba FPR bari bariyemeje kugeraho mu mwaka wa 1013-2014, byagezweho ku cyigereranyo gishimishije; nk’uko byasobanuwe na Bayingana Jean Louis,wari uhagarariye umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu kagali ka Ruhango.

Abayobozi ba FPR mu kagari ka Ruhango bagaragaza ibyo bagezeho muri uyu mwaka.
Abayobozi ba FPR mu kagari ka Ruhango bagaragaza ibyo bagezeho muri uyu mwaka.

Uretse ibiro by’akagali ka Ruhango byatwaye amafaranga asaga miliyoni 30 kandi babashije no kubaka inyubako y’Umudugudu wa Kanyinya.

Ku bijyanye n’ibikorwa remezo, hahanzwe imihanda ibiri migenderano mu midugudu ya Rukeri na Ntora ndetse baniyubakira ibiraro by’ibiti (bridges) mu mudugudu wa Kanyinya ndetse hatangwa imisanzu yo kubaka ibyumba by’amashuri.

Abitabiriye iyi nteko rusange banakusanyije amafaranga 364 000 Rwfs yo gutera inkunga abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Iyi nteko rusange kandi yitabiriwe na bamwe mu bagize komite ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Gasabo bashimye cyane abanyamuryango bo mu kagali ka Ruhango ibikorwa byiza bakora bigaragarira buri wese ariko babasaba kutirara.

Abayoboke ba FPR mu kagari ka Ruhango munteko rusange.
Abayoboke ba FPR mu kagari ka Ruhango munteko rusange.

Paul Paduwa, komiseri muri komisiyo ishinzwe imyitwarire (Discipline) ku rwego rw’akarere ka Gasabo wari umushyitsi mukuru yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu kagali ka Ruhango gukomeza kuba umusingi w’iterambere ry’igihugu cyane cyane bahereye aho batuye.

Nizeyimana Patrice, umwe mu baturage bamaze igihe kinini batuye ku Gisozi mu kagali ka Ruhango, yemeza ko iterambere rya Ruhango ya Gisozi rigaragarira buri wese aho agira ati:

“Nta mihanda twagiraga pee, ikimenyimenyi abantu benshi batunze imodoka hano imodoka zabo bazirazaga muri ULK, ubundi bakamanuka n’amaguru kubera ko nta mihanda twagiraga ariko ubu ahari na gare ya moshi yatambuka. Byose nitwe twabyikoreye, impamvu nta yindi ni kwa kwigira FPR Inkotanyi twashyize imbere”.

Abanyamuryango ba FPR mu kagari ka Ruhango bishimiye ibyo bagezeho.
Abanyamuryango ba FPR mu kagari ka Ruhango bishimiye ibyo bagezeho.

Yashimiye cyane urugaga rw ‘Urubyiruko rwa FPR mukagali ka Ruhango uburyo bagira uruhare runini mu bikorwa by’iterambere kuko wasangaga urubyiruko ari ba sibindeba, ariko uyu munsi biranshimisha iyo ubona abasore n’inkumi bacu biyemeza guhanga umuhanda bakabigeraho kandi nta bundi bushobozi bafite uretse gukoresha amaboko yabo. Ati “ nguko uko FRP Inkotanyi iri kudutoreza urubyiruko”.

Abitabiriye iyi nteko kandi bamenyeshejwe ko Madamu Patricie wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi yimuriwe mu murenge wa Kacyiru, naho uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya niwe wimuriwe mu murenge wa Gisozi.

Abakuriye FPR mu kagari ka Ruhango basabanye n'abandi banyamuryango.
Abakuriye FPR mu kagari ka Ruhango basabanye n’abandi banyamuryango.

Iyi nteko rusange kandi yasojwe n’ubusabane hagati y’abanyamuryango barenga 316 bari bayitabiriye ndetse banacinya akadiho.

Nyuma y'inteko rusange, abanyamuryango ba FPR mu kagari ka Ruhango bakoze ubusabane.
Nyuma y’inteko rusange, abanyamuryango ba FPR mu kagari ka Ruhango bakoze ubusabane.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibikorwa by’uyu muryango ubereye u Rwanda bigomba gukomeza gusagamba hose mu gihugu ari nako twishakamo ibisubizo bya bimwe mu bibazo duhura nabyo

pendo yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

erega Gisozi ni abakire nawe se reba agakinjiro kose naho ahubwo baratinze

vedaste yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

Gisozi oyeeeeeeeeeeeeeeeeee

kayinamura yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka