FDLR ikomeje gutegura intambara aho gushyira intwaro hasi

Abayobozi ba FDLR muri Kivu y’amajyaruguru bahuriye mu nama hafi y’umujyi wa Goma taliki 04/12/2014 bagamije kwiga uburyo bazajijisha ibikorwa byo gushyira intwaro hasi ; nk’uko byemezwa na bamwe mu bayitabiriye.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’abarwanyi ba FDLR bakorera mu duce twa Walikale, Masisi, Rutshuru na Nyiragongo ngo yanigiwemo uburyo bwo kwihisha ibitero bashobora kugabwaho nyuma y’uko banze gushyira intwaro hasi.

Mu bitabiriye iyi nama harimo Maj. Maombi uyobora ahitwa Mumu muri Walikale wari urinzwe n’abarwanyi bane barimo Dusabimana Jean Claude ariko we ahita yigira mu kigo cya Monusco kiri Kibumba agasaba gucyurwa mu Rwanda.

Dusabimana Jean Claude atangaza ko mu nzira baza Rusayo bagiye barara ku matsinda FDLR yagiye ishinga ahantu yatandukanye, amatsinda azafasha abarwanyi ba FDLR kwihisha mu gihe igabweho ibitero n’ingabo za Leta ya Kongo na Monusco. Ngo batangiye taliki ya 28/11/2014 bagera Kanyanja taliki ya 3/12/2014.

Uyu musore avuga ko abarwanyi ba FDLR baje muri iyo nama bagiye bakora ingendo n’amaguru bwabiriraho bagacumbika ku bandi barwanyi bagiye bashyirwa mu mayira kugira ngo bafashe abarwanyi ba FDLR bakora ingendo, hamwe no gukora ibico bitambamira abashaka gutera FDLR mu birindiro byayo.

Dusabimana Jean Claude (wambaye furari mu ijosi) ni we warindaga Maj. Maombi.
Dusabimana Jean Claude (wambaye furari mu ijosi) ni we warindaga Maj. Maombi.

Dusabimana wagiye muri FDLR mu mwaka wa 2010 agakorera mu bice bya Nyiragongo nyuma akajyanwa Walikale ahakorera ubuyobozi bwa Sous Secteur Kanani, yagarutse mu Rwanda taliki 5/12/2014, avuga ko nta kiza yasanze muri FDLR uretse guta igihe.

Iyo nama yabereye Rusayo yari yitabiriwe n’abayobozi b’amaposta ya FDLR mu bice bitandukanye barimo Maj Maombi usanzwe uba Mumu ahari ubuyobozi bwa Sous Secteur Kanani, Lt Hakim wasimbuye Cpt kayitana kuyobora CRAP Nyiragongo, Cpt Ezira na Cpt Alpha bakorera Masisi, hakaba hari n’abandi bayobozi batandukanye bari bavuye Walikale, Masisi na Rutshuru.

Kuva taliki 31/05/2014 abarwanyi 163 ba FDLR nibo bemeye gushyira intwaro hasi ku bushake ndetse bemera kujyanwa mu nkambi iherereye Kisangani, abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi bakaba baraherekejwe n’abagore 125 hamwe n’abana 399, bose hamwe bakaba 687, umubare ukiri muto hagendewe ku barwanyi babarirwa muri FDLR bagera ku 1500.

Taliki ya 4/12/2014 nibwo hari hateganyijwe inama ihuriweho na Monusco, Leta ya Kongo hamwe na FDLR mu kugenzura uburyo hakorwa ikindi gikorwa cyo gushyira intwaro hasi, aho abayobozi ba poste za FDLR mu bice bitandukanye nabo bahise bakora inama yo gushaka aho guhisha abarwanyi kugira ngo nibashakishwa mu gushyira intwaro hasi baburirwe irengero.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa ivuga ko taliki ya 6/12/2014 ubuyobozi bwa FDLR bwashyize ahagaragara ibaruwa ivuga ko taliki ya 15/12/2014 ibikorwa byo gushyira intwaro hasi bizongera gukomeza, ariko basaba ko basezeranywa umutekano mu ngendo zabo.

Iyi nyandiko ya FDLR ngo igaragaza kutishimira imibereho y’abamaze gushyira intwaro hasi bagashirwa mu nkambi i Kisangani, ivuga ko hari ikibazo cy’amazi mu minsi ya mbere, ibintu ubuyobozi bwa Monusco buvuga ko ari ugushaka impamvu yo gutinza igikorwa cyo gushyira intwaro hasi mu gihe igihe FDLR yahawe gisigaje ibyumweru bitatu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu mutwe rero urishika cyane ushaka kujijisha amahanga kandi nubwo haba hari abawihishe inyuma bakaza natwe bakatubeshya ibyo birabareba twe gusa icyo turwana nacyo ni ukurinda inkiko z’igihugu cyacu ntibizabone aho banyura abza gutera u Rwanda , ayo makinamico baba barimo umunsi ni umwe azashira

dusange yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

BIBAYE BYIZA YUKO BASHIRAHO SOCIETE CIVIL ISHINZWE KUGENZURA IMIKORERE YA POLICE MU MIHANDA IYO UMUNTU YITEGEREJE UGIRANGO BARAKORERA UMUNTU KUGITI CYE BESNHI MURIBO BIYIBAGIZA KO BAKORERA ABANYARWANDA NINYUNGU ZIGIHUGU.

BIZIMANA JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

birababaje kubona guverner aja mubintu byo kuga
mbanira igihugu nuguta.gara akwiye guhanwa kandi akakwa ishingano yariyarahawe

jes yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka