Rulindo: Arasaba ubuyobozi kumufasha kubona umuvandimwe we

Musabyimana Vianney utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde mu Mudugudu wa Nyabyondo aravuga ko ahangayikishijwe n’uko yabuze umuvandimwe we umwaka ukaba ugiye kurangira atazi irengero rye.

Uyu Musabyimana avuga ngo yahamagawe n’umuntu atazi ku itariki ya 18/3/2014 Saa kumi n’imwe z’umugoroba amubwira ko abonye umuvandimwe we witwa Bazimaziki Damien abantu bamufashe bakamushyira mu modoka baramujyana kugeza na n’ubu.

Akomeza avuga ko ahangayikishijwe n’aho umuvandimwe we yaba ari cyane ko yabuze asize umugore n’umwana nabo bakaba baraheze mu gihirahiro kubera kumubura.

Musabyimana ahangayikishijwe no kubura umuvandimwe.
Musabyimana ahangayikishijwe no kubura umuvandimwe.

Musabyimana avuga ko yagerageje kubaza inzego zitandukanye zirimo iza Polisi n’iz’ubuyobozi busanzwe ariko kugeza ubu nta gisubizo yari yabona cy’aho umuvandimwe we aherereye, agasaba ubuyobozi ko bwabishyiramo imbaraga bukamenya koko aho uyu muvandimwe we aherereye.

Musabyimana yagize ati “Nabuze umuvandimwe wanjye wabaga mu mujyi wa Kigali umwaka ugiye gushira. Nageregeje kwiyambaza sitasiyo za polisi zitandukanye za Kacyiru na Remera no kwa Kabuga, CID, nagiye no mu burenganzira bwa muntu nta gisubizo nabonye”.

Bazimaziki wabuze kuva mu kwezi kwa gatatu.
Bazimaziki wabuze kuva mu kwezi kwa gatatu.

Musabyimana avuga ko icyo asaba bwaba ubuyobozi bwite bwa Leta n’inzego zose zaba iza polisi iza gisirikare ari ukumufasha akabona umuvandimwe we.

Uyu wabuze yitwa Bazimaziki Damien wavutse mu mwaka w’1982 ngo akaba yarakoraga mu bahindi mu mujyi wa Kigali.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka