Ababyeyi bagiye kongera guhemberwa ikiruhuko cy’ibyumweru 12 umushahara wose

Hari kunonzwa umushinga w’itegeko uzagena ubwiteganyirize bw’ababyeyi bagiye mu kiruhuko cyo kubyara, ku buryo icyo kiruhuko kizaba kingana n’ibyumweru 12 bazajya bagihemberwa 100% by’umushahara bari basanzwe bafata.

Uwo mushinga uteganya ko umukozi wabyaye azajya ibyumweru bitandatu n’umukoresha andi akayahabwa n’ikigega cy’ubwiteganyirize, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana.

Agira ati “Umubyeyi wagiye mu kiruhuko ibyumweru bitandatu bya mbere azabona umushahara we wose nk’uko bisanzwe ubu, ibyumweru bitandatu bikurikiyeho akabona umushahara we wose wishyuwe na bwa bwiteganyirize bucungwa na RSSB, ku buryo umukoresha azajya ayamuha yose noneho akishyuza RSSB”.

Akomeza agira ati “Uwo musanzu uzaba uri hasi cyane ku buryo uzaba uri kuri 0,3% gusa ku mukozi no ku mukoresha. Ubu ni uburyo tubona burambye ku buzima bw’umwana uzitabwaho igihe kirekire kandi umubyeyi atatakaje umushahara we w’ukwezi”.

Abayobozi batandukanye mu kiganiro cyo gusobanurira abanyamakuru itegurwa ry'umushikirano w'uyu mwaka wa 2014.
Abayobozi batandukanye mu kiganiro cyo gusobanurira abanyamakuru itegurwa ry’umushikirano w’uyu mwaka wa 2014.

Itegeko No 86/2013 rishyiraho Sitati rusange igenga abakozi ba leta ryari risanzweho ryateganyaga ko umugore wabyaye yahembwaga 100% mu gihe cy’ukwezi kumwe n’igice gusa, ukundi kwezi n’igice bisigaye agahabwa angana na 20%.

Uyu mushinga ukiri mu nteko ishinga amategeko uvuguruwe mu gihe wari waranenzwe kuva ukijyaho, akaba ari nabyo byatumye leta yitabaza abandi bahanga inarebera ku bindi bihugu ubu buryo bushya busanzwe bukora nk’ubwisungane bw’izabukuru cyangwa ubwo kwivuza.

Gusa iri tegeko riri mu myanzuro itatu muri 29 y’Imana y’Umushyikirano wa 2013 yadindiye, uw’uyu mwaka ukaba wongeye kuza itarashyizwe mu bikorwa nk’uko bikwiye.

Indi myanzuro ibiri itarashyizwe mu bikorwa ni ujyanye no guhuza amafaranga y’abajya mu zabukuru n’ibiciro ku masoko kuri iki gihe, n’undi wo gukangurira Abanyarwanda kwitabira umuco w’ubukorerabushake.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 11/12/2014, Minisitiri mu biro bya Perezida, Venantia Tugireyezu, yijeje Abanyarwanda ko iyi myanzuro yose n’ubwo itarangijwe ariko itadindiye kuko yose ntawuri munsi ya 50% y’ishyirwa mu bikorwa.

Umushyikirano w’uyu mwaka uzaba tariki 18-19/12/2014, uzitabirwa n’abantu bagera ku 1000 harimo 200 baturutse hirya no hino ku isi. Hakazanashyirwaho amasite hirya no hino mu gihugu yo kuwukurikirana.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ko ndeba iri tegeko rigendanye n’ ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye rigeze muri 2016 ritarashyirwa mu bikorwa rizatangira ryari?

alias yanditse ku itariki ya: 19-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka