Gatsibo: Umunsi wo kuwa mbere ukomeje kubangama mu itangwa rya serivisi

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gatsibo, bavuga ko umunsi wo kuwa mbere ukibabangamiye mu kubona serivisi mu buryo bwihuse ngo bitewe ahanini n’inama zihoraho kandi zigatinda kurangira.

Mu byifuzo by’aba baturage, basaba ko byibura inama yajya yihutishwa kugira ngo nabo babashe kwitabwaho batarinze kwirizwa inyuma y’ibiro ngo basubirireyo aho badahawe serivisi baje kwaka kandi baba baturutse kure.

Kuri iki kibazo cy’umunsi wo kuwa mbere, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, avuga ko mu rwego rwo kugikemura hafashwe ingamba ko nta nama izongera kujya irenza amasaha abiri, bityo n’abaturage babone umwanya wo kwakirwa.

Ruboneza Ambroise, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo.
Ruboneza Ambroise, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo.

Agira ati: “Iki ni ikibazo twizeho kuva na mbere ariko ubu kimaze kujya mu buryo n’aho kikigaragara mu mirenge twizeye ko gikemuka mu minsi ya vuba, gusa icyo dusaba abaturage nk’ubuyobzi, ni ukubahiriza ibyo baba basabwa kugira ngo babashe kubona serivisi baje kwaka bityo n’akazi karusheho kugenda neza.”

Uretse uyu munsi wo ku wa mbere utangira icyumweru, abaturage banagaragaza ko no mu gutanga izindi serivisi bikibangamye hamwe na hamwe bitewe n’abakozi bamwe batitaba telefone zabo zigendanwa kandi numero ziba zarashyizwe ku miryango wa buri mukozi, kugira ngo usanze hafunze asabe byibura ibisobanuro bya serivisi yifuzaga.

Nubwo ariko aba baturage banenga serivisi zimwe na zimwe zitagenda neza, ngo hari n’ibyo bashima mu mitangire ya serivisi byamaze gutunganywa, nko kwakira neza abakugana (customer care) hamwe no guhabwa ubusobanuro buhagije kuri serivisi wagiye kwaka.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka