Musanze: Abandi baregwa gukorana na FDLR bireguye bahakana ibyaha bashinjwa

Mu bantu 14 bakekwaho gukorana na FDLR mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere ka Musanze, umunani bari basigaye batarumvwa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/12/2014 bahawe umwanya wo kwiregura bahakana ibyaha bashinjwa.

Ku munsi w’ejo tariki 11/12/2014, ubwo uru rubanza rwatangiraga kuburanishwa mu mizi, Nsengiyumva Jotham wari umusirikare muri FDLR na bagenzi be ni bo bari baburanye biregurwa ku byo bashinja.

Abireguye uyu munsi bose bahakanye ibyaha bashinjwa n’ubushinjacyaha byo gukorana na FDLR mu buryo buziguye n’ubutaziguye, uretse Kamali Theoneste wemereye urukiko ko iwe haje Murekatete Agnes na Nyirahabimana Bellancille bafite gerenade enye, ariko ntagire ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano abwira ayo makuru.

Abireguye none bahakanye ibyaha baregwa.
Abireguye none bahakanye ibyaha baregwa.

Niyitegeka Innocent wafashwe ari bwo avuye muri gereza na bwo yari akurikiranweho icyaha cyo gukorana na FDLR ahakana ko yakanguriye umuvandimwe we Niyomugabo Fiacre kwinjira muri FDLR n’ubwo abimushinja.

Muri uru rubanza, mushiki wa Nsengiyumva Jotham ufatwa nka kizigenza mu migambi mibi yahitanye abantu babiri ari we Nyiransengimana Angelique yemereye urukiko ko musaza we yageze iwe i Kigali ariko ahakana yivuye ko yamusigiye inzu ye kugira ngo azajye ayifashisha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Abireguye bahurije ku gusaba urukiko gutesha agaciro ibyo bavuze mu bugenzacyaha no bushinjacyaha kuko ngo babivuze batameze neza kandi bari mu bihe bikomeye.

Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu.
Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu.

Mu myanzuro umushinjacyaha, Me Kayisire Jean Pierre yagejeje ku rukiko, yasabye urukiko kuzahamya abaregwa 14 ibyaha bitandatu baregwa, bityo abasabira igihano cya burundu ashingiye ku ngingo z’igitabo cy’amategeko ahana iya 140, iya 148, iya 476,iya 499 n’izindi.

Abunganira abaregwa barimo Me Ndacyayisenga Schadrack wunganira Nsengiyumva Jotham yasabye urukiko ko mu bushishozi bw’abacamanza bazagabanyiriza abakiriya babo ibihano kuko bamwe bemera icyaha kandi bakanabisabira imbabazi.

Uruhande rw’abaregera indishyi ruhagarariwe na Me Dieudonne Kavuyekure rwasabye imiryango ibiri yatakaje abayo indishyi zingana na miliyoni hafi 133 na Nyiramongi Liberata, umugore wa Alfred Nsengimana waraswe agerageza gucika uri muri urwo rubanza ko yafatanya n’abandi kwishyura.

Perezida w’urukiko, Me Nsengiyumva Emmanuel yanzuye ko urukiko ruzasoma uru rubanza tariki 12/02/2015 saa munani muri Stade Ubwoherane mu Karere ka Musanze.

Urubanza ruzasomwa tariki 12/02/2015 saa munani muri Sitade Ubwoherane.
Urubanza ruzasomwa tariki 12/02/2015 saa munani muri Sitade Ubwoherane.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubucamanza ntibujnjekere na gato aba bantu bashaka kuvutsa umudendezo igihugu cyacu. babahane bihanukiriye abandi bose bashobora kuza bikora bazinukwe

kera yanditse ku itariki ya: 13-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka