“Mwihugira mu kwishimira ibyagezweho gusa, turacyafite akazi gakomeye”- Kagame
Perezida Paul Kagame yamenyesheje urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa ko rutagomba guhugira mu kwishimira ibyagezweho gusa, ahubwo ko rugifite byinshi byo gukora kugirango rwirwaneho rurengere n’igihugu muri rusange.
Ibi yabisabye mu nama ya 22 yahuje abageze ku bikorwa bihambaye bakiri bato n’abayobozi ba Imbuto Foundation, barimo Perezida w’uwo muryango, Madame Jeannette Kagame; yaje kwitabirwa n’Umukuru w’igihugu wari umutumirwa w’icyubahiro kuri uyu wa 14/12/2014.
Ingingo baganiragaho ku ruhare rwabo mu iterambere no gukemura ibibazo byugarije isi; Perezida Kagame yaje kuyigarukaho abasaba kudakerensa ibibazo bibareba, mu rwego rwo kugira ngo Abanyarwanda bacike ku “gasuzuguro k’amahanga ashaka kwigaragaza ko afitiye impuhwe Abanyarwanda”.
Perezida wa Repubulika yagize ati: “Narebye kuri televiziyo inama y’abahujwe no kuvuga ururimi rumwe nagombaga kwitabira, umwe mu bakuru b’ibihugu [byateye imbere] atunga agatoki abandi bakuru b’ibihugu bagenzi be, bamukomera amashyi numva bindiye ahantu; aravuga ngo iki ni igihe cya Afurika, igihe kitabaye icya Afurika ni ikihe!”
“Ntabwo mugomba kubyemera, icyakora nimutagira icyo mukora ibintu bizakomeza bityo; …mwihugira mu kwishimisha gusa ngo twageze ku iterambere…iki ni igihe cyo gukora mukirwanaho mukarwana no ku bandi; turacyafite akazi gakomeye, tugomba guhangana n’ibibazo, kumenya abaturage bacu ndetse no gufasha mu kuzamura ubukungu”, Perezida Kagame.
Umukuru w’igihugu yagiriye inama urubyiruko rwaganiraga ku nsanganyamatsiko yagiraga iti “nyuma y’iki gihe turimo (beyond this moment)”, kutazicuza mu gihe kizaza ni baba bahisemo nabi; kandi ko uko abantu bazarushaho guhitamo neza ari benshi, baba abaturage cyangwa abayobozi, ngo ni ko ibintu bizaba byiza. Ati: “Nuhitamo inzira ya bugufi amahirwe yose azayoyoka”.
Madame Jeannette Kagame asaba ko imbaraga n’umuhate batangiranye bazikomeza
Madame wa Perezida wa Repubulika wari wabanje kubana n’urubyiruko mbere y’uko Umukuru w’igihugu agera ahabereye inama, yashimye ko igihugu cyatangiye urugendo rwo kwihesha agaciro no kwigira, ariko ko imbaraga n’umuhate byatangiye bigomba gukomeza.
Madame Jeannette Kagame yagize ati: “Ihuriro rya none riradufasha kurenza amaso iki gihe tugezemo, tugatekereza ku rugendo rurerure tugomba kugenda; turashaka ko muba ku isonga mu guharanira iterambere ry’igihugu, mwaba abafite ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa abari mu miryango ya sosiyete sivile”.
Yasabye ko habaho guhuza imbaraga no gushyira hamwe, mu rwego rwo kugeza igihugu ku ntego cyiyemeje mu mwaka wa 2020, hakoreshejwe ihererekanya no gusangira amakuru agaragaza ibyo buri wese yahanze, ndetse no kwigirira icyizere.
Ubunyarwanda no guhora umuntu ashaka igisubizo cy’ikibazo agize icyo ari cyo cyose
Mu batanze ibiganiro mu ihuriro ry’urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa, harimo Uwitwa Igor Cesar uvuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’Umudage, akaba yavuze ko ubwo yabuzwaga gukomeza amashuri yisumbuye nyamara yaratsinze ku manota ya mbere mu gihugu cy’u Burundi, ngo yahise yumva agomba kurwana ku gaciro k’Ubunyarwanda.
Igor ubara inkuru yose mu Kinyarwanda, ngo yakomeje kwiga ayisumbuye ari uko Abanyarwanda bari mu buhungiro mu gihugu cy’u Burundi bashinze ishuri; nyuma nawe aho yagiye aba mu bihugu bitandukanye byo ku isi ngo yakomeje kubona ko ibibazo by’Abanyarwanda nawe bimureba; ariko nanone ko agomba gushaka igisubizo cya buri kibazo nk’uko ngo yabirazwe.
“Ntimuzamenye u Rwanda ari uko murubuze; ntimuzakunde Ubunyarwanda bwanyu ari uko babubatse. Buri gihe iyo nahuraga n’ikibazo nkajya gutakira data, yarambazaga ngo ni iki wakoze kugira ngo ukemure icyo kibazo”, nk’uko Igor agira inama urubyiruko bagenzi be.
Urubyiruko rwasabwe kwiyitaho no kwimenya, kwamagana ruswa, gucunga no gukoresha neza ibyo buri wese afite n’igihe cye, kugira umuco wo gusoma no guhora umuntu yihugura, kugira igenamigambi, buri wese agomba kumenya impano imurimo akayiteza imbere, kugira inshuti nziza, gukorera mu cyerekezo no guhigura ibyo aba yariyemeje.
Inama yahuje Imbuto Foundation n’urubyiruko rwigejeje ku bikorwa by’ingashyikirwa (Young Professionals), yagararijwemo ko u Rwanda rushobora kwereka amahanga kuri bimwe mu bisubizo bihangwa n’Abanyarwanda ubwabo rukabyungukiraho, birimo Gacaca, Ubudehe, Umuganda, Girinka, mudasobwa kuri buri mwana, Imihigo, Umushyikirano n’ibindi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo Perezida yabwiye uru rubyiruko nibyo kandi nizeye ko iyo urebye aho twavuye nibindi tuzabishobora
urubyiruko rugoma kumenya ko ahazaza ’u Rwanda ari ahabo bityo uru Rwanda tukarwubaka turuganisha aho dushaka
Nta kintu cyiza kibaho nko kugira abayobozi bita ku rubyiruko.Perezida wacu na madamu , turabemera cyane,ukuntu muteza urubyiruko imbere.