Muhanga : Abajyanama ntibishimiye amabwiriza ababuza gupiganira amasoko

Abagize inama njyanama y’akarere ka Muhanga baragaragaza ko amabwirizwa y’urwego rw’Umuvunyi ribabuza gupiganira amasoko ya Leta ari imbogamizi ku mikorere n’ishoramari mu Turere bakoreramo.

Aba bajyanama bagaragaza ko mu gihe itegeko rigena itangwa ry’amasoko ya Leta ryakumira umujyanama w’akarere gupiganira isoko, byabangamira ishoramari kandi rigahombya abashoramari barimo n’aba bajyanama kandi bafite ibikorwa biteza imbere akarere.

Umujyanama Uhagaze François avuga ko itegeko nk’iri bakunze kurivugaho cyakora ngo ntacyo rihindukaho mu gihe rigaragaza imbogamizi ku wifuza gupiganira amasoko kabone n’ubwo yaba ari umujyanama usanzwe afite ubushobozi bwo gupiganira isoko runaka.

Umujyanama mu karere ka Muhanga, Uhagaze François, asaba ko hakorwa ubuvugizi ku itegeko ribangamira abajyanama gupiganira amasoko ya Leta.
Umujyanama mu karere ka Muhanga, Uhagaze François, asaba ko hakorwa ubuvugizi ku itegeko ribangamira abajyanama gupiganira amasoko ya Leta.

Cyakora iri tegeko ntiribuza umujyanama mu karere runaka gupiganira isoko ryatanzwe mu Tundi turere, ibi akaba ari nabyo urwego rw’umuvunyi rushingiraho ruvuga ko iri tgeko rigamije guca ikimenyane mu itangwa ry’amasoko.

Niwemfura Vestine umukozi w’urwego rw’umuvunyi ushinzwe imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta, mu kiganiro yagiranye n’abagize inama njyanama y’Akarere ka Muhanga kuri uyu wa 11/12/ 2014 agaragaza ko impamvu zo gushyiraho iri tegeko ari ukugabanya akarengane gashobora kuboneka mu gihe cyo kwemeza uwatsindiye isoko.

Itegeko ritegenya ko uwashakanye n’umuyobozi w’Akarere ndetse n’umujyanama mu nama njyanama y’akarere batemerewe gupiganira amasoko ya Leta mu Karere bakoreramo mu rwego rwo gukumira akarengane gashobora kuvuka kubera ikimenyane hagati y’abatanga amasoko n’abajyanama cyangwa uwashakanye n’umuyobozi w’Akarere.

Abagize inama njyanama y'akarere ka Muhanga ntibemeranywa n'itegeko ribabuza gupiganirwa amasoko ya Leta.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Muhanga ntibemeranywa n’itegeko ribabuza gupiganirwa amasoko ya Leta.

Kuri iyi ngingo ariko umujyanama François agaragaza ko abatanga amasoko ntaho bahuriye n’inshingano z’abajyanama b’uturere kandi ko abajyanama bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’akarere bakoreramo bityo bakaba bakwiriye gukurirwaho iyi mbogamizi.

Niwemfura Vestine umukozi w’urwego rw’umuvunyi ushinzwe imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta, avuga ko ibi byagombye gukorerwa ubuvugizi kugirango iri tegeko risubirwemo mu gihe byagaragara ko hari abo ribuza uburenganzira.

Agira ati « ayo ni amabwiriza njye ntabwo nyazi neza, ukaba wibaza icyo aya mabwiriza yashingiyeho, ntekereje ku waba warayashyizeho, aya mabwiriza nkeka ko yaba yaragaragaje ikibazo cyo kuba umujyanama yahabwa amahirwe mu gutsindira isoko».

Umukozi w'urwego rw'Umuvunyi ushinzwe imyitwarire y'abakozi ba Leta avuga ko hashobora gukorwa ubuvugizi itegeko rigasubirwamo.
Umukozi w’urwego rw’Umuvunyi ushinzwe imyitwarire y’abakozi ba Leta avuga ko hashobora gukorwa ubuvugizi itegeko rigasubirwamo.

Niwemfura akomeza avuga ko niba ntacyo byica hazakorwa raporo bakazareba niba aya mabwiriza afite ishingiro niba kandi nta hohoterwa agamije.

Abajyanama b’akarere ka Muhanga bahuguwe kuri aya mabwiriza, mu gihe hari impungenge z’uko abari muri njyanama basanzwe bikorera byabateza ibihombo mu gihe batemerewe gupiganira amasoko ya Leta kandi nyamara byemewe ko abikorera bajya muri Nyanama y’akarere.

Iri akaba ari ihurizo urwego rw’umuvunyi rukwiye gusesengura rugakora ubuvugizi igihe byagaragara ko abajyanama bahejwe mu iterambere ry’uturere bakoreramo kubera kwimwa amahirwe yo gupiganira amasoko ya Leta.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko ni byo daa kuko bizagabanya ruswa mu turere

didier yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Ariko uyu mukozi wo Ku rwego rw’umuvunyi nawe ndabona ahuzagurika. None se buriya yize amategeko. Azi se inshingano za njyanama y’AKARERE? Abo bajyanama se ba MUHANGA bo aho ntimubabeshyera? Ubwo koko niko babyibaza? Aribyo bakagombye kwegura bose kuko ntibazi icyabajyanyeyo.
Ubwo se waba umukinnyi w’umupira warangiza ukanisifura(ukanayobora umukino) Mu ndimi z’amahanga ba byita incompatibilité. Ni ukuvaga ko udashobora kubangikanya iyo mirimo yombi kuko umwe hari aho wicira uwundi.
Nyobozi rero ari nawe utanga amasoko, ashyira mu bikorwa gahunda n’imishinga iba yemejwe na njyanama. Nyama rero nyuma y’igihe runaka ahabwa raporo na NYOBOZI imugaragariza uko imishinga n’ibikorwa byakozwe hakurijwe ingengo y’imari iba yatowe na NJYANAMA; None se , tuvuge ko ku mishanga 50 yakozwe binyuze mu masoko, 25% yakozwe n’abagize njyanama.
Muri iyo 25%, 70% yakozwe nabi, kandi njyanama niyo yambere igezwaho raporo y’imikoreshereze y’imari y’akarere, harya ubwo NYOBOZI Niyo yagaruka ikajya gucyaha NYOBOZI , kandi ariyo inagezwaho raporo. Ubundi rero icyo gihe, Njyanama yakoze nabi yakagombye kwegura, none se bazahora begura?
Ikindi , Njyanama washatse kubona amakuru ku isoko iri niri, mu isogonda imwe yaba yamaze kumenya ibanga rikubiyemo. IBIBI BYAVAMO byaruta ibyiza twasangamo. Itegeko rihame uko riri, ushaka gukora amasoko ajye ategereza manda ye irangire, cg yegure ajye gukora isoko.

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Ibi nibyo, kubera ko nkulikije ukuntu umuntu wo muri Njyanama y’Akarere afatwa n’abakozi b’Akarere, amasoko bajya bayabaha mu buryo budakurikije amategeko. Nabonye uko babafata birenze kububaha, harimo no kubatinya.

uk yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka