Kamonyi: Bafite impungenge kuri TIG iteganyirijwe ababuze ubwishyu

Bamwe baturage bo mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi basanga gukoresha imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) umuntu wasahuye imitungo muri jenoside yakorewe abatutsi nta nyungu uwahemukiwe abifitemo kandi n’uzayikora bishobora kuzakenesha urugo rwe.

Itegeko Ngenga nimero 04/2012 ryo ku wa 15 Kamena 2012, rikuraho inkiko gacaca rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari mu bubasha bwabyo. Mu byo riteganya, harimo gusubirishamo urubanza mu gihe habonetse ingingo nshya no gukoresha imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) ababuze uko bishyura imitungo basahuye.

Umwali avuga ko bakunze kubazwa uko abangirijwe imitungo bazishyurwa abayangije nibakora TIG.
Umwali avuga ko bakunze kubazwa uko abangirijwe imitungo bazishyurwa abayangije nibakora TIG.

Nyuma yo kusobanurirwa ingingo z’iri tegeko n’Umuhuzabikorwa w’Inzu y’ubufasha mu mategeko (MAJ), abaturage bashima uburyo imanza z’ibyaha byakozwe muri jenoside byakemutse vuba kubera inkiko Gacaca, ariko bakagaragaza impungenge ku TIG iteganyirizwa abatarishyura imitungo bangije.

Kaje Jean de Dieu, umwe mu baturage bakurikiranye ubusobanuro bw’iryo tegeko arabaza ati “umuntu ashobora kuba ari umukene ariko afite umuryango yarebereraga. Ubwo se niba agiye muri TIG, abana be bakwiga gute? Ese niba ariwe wari utunze umuryango agiye ntibasigara mu bukene bukabije?”

Uyu mugabo asaba ko Leta yatekereza kuri icyo kibazo cyangwa ikabamenyesha umwanzuro yagifasheho.

Iki kibazo ndetse n’icy’abibaza inyungu abasahuwe bagirira muri TIG izakorwa n’ababasahuye, Umwali Pauline, umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere ka Kamonyi, umaze igihe azenguruka imirenge yose asobanura iby’iri tegeko, avuga ko yahuye nacyo kenshi, ngo igisubizo kikaba kiri mu iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imikorere ya TIG ariko rikaba ritarasohoka.

Abandi bafite impungenge ku gukora TIG ni abagomba kwishyurira abo mu miryango ya bo, aba nabo bakaba bibaza niba bazajya no gukora mu cyimbo cy’ababo basahuye mu gihe nta n’umutungo wo kwishyura babasigiye.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka