Rutsiro: Umwiherero w’abakozi wahagaritse itangwa rya serivise

N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwatangaje ko umwiherero abakozi b’akarere barimo utazahungabanya serivisi zitangwa ku karere, ibiro hafi ya byose birafunze ku buryo abaza gushaka serivise batabona uwo bayaka.

Kuwa gatatu tariki 10/12/2014 abakozi batandukanye b’akarere ka Rutsiro berekeje mu karere ka Muhanga mu mwiherero w’iminsi 2, ugamije kwisuzuma ngo barebe aho bagejeje imihigo bihaye ndetse no gusubiramo ingengo y’imari.

Icyo gihe Umunyamabanga nshingabikorwa w’Akarere, Murenzi Thomas, yagize ati “umwiherero tugiyemo uzamara iminsi ibiri kandi ugamije kurebera hamwe ingingo 2 arizo kuvugurura ingengo y’imari ndetse no kurebera hamwe aho tugeje imihigo kandi ntacyo bizica serivisi zatangwaga kuko hari bamwe basigaye”.

Murenzi yemeza ko umwiherero utazabangamire imitangire ya Serivise.
Murenzi yemeza ko umwiherero utazabangamire imitangire ya Serivise.

Umunyamabanga nshingwabikorwa kandi yanongeyeho ko uretse abakozi bake basigaye ngo kubera ubufatanye akarere gafitanye n’inzego z’umutekano abagana akarere bazahabwa serivisi nta nkomyi, gusa ngo binabaye ngombwa umuyobozi ukuriye serivisi runaka yaza gutanga serivisi.

Nyamara n’ubwo yavuze ibi, kuwa kane tariki ya 11/12/2014 saa tatu z’igitondo, uretse ibiro by’umunyamabanga w’akarere (secretaire) byari bifunguye, ibindi biro byari bifunze ku buryo hari n’umuntu wari waje gusaba serivisi akabura uwo ayisaba agahabwa gahunda yo kuwa mbere tariki ya 15/12/2014, n’ubwo yanze gutangaza uko yakiriye kudahita abona umusubiza.

Kigali today yasanze Akarere ka Rutsiro ahenshi imiryango ifunze.
Kigali today yasanze Akarere ka Rutsiro ahenshi imiryango ifunze.

Uyu mwiherero wo kuwa kane no kuwa gatanu uje nyuma y’undi uheruka mu karere ka Rubavu mu kwezi gushize. Uyu w’i Muhanga witabiriwe na Komite nyobozi ndetse n’abakozi bakuriye za serivisi zitandukanye muri aka karere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa bo mu mirenge yose uko ari 13.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

kigalitoday.com

Aho biri yanditse ku itariki ya: 13-12-2014  →  Musubize

Umuyobozi wacu tuzi ko atanga amakuru. Nawe bamubaze aduhe amakuru yinvaho. tumenye ukuri koko. ndumva bitrye urujijo

komera yanditse ku itariki ya: 13-12-2014  →  Musubize

Umuyobozi wacu tuzi ko atanga amakuru. Nawe bamubaze aduhe amakuru yinvaho. tumenye ukuri koko. ndumva bitrye urujijo

komera yanditse ku itariki ya: 13-12-2014  →  Musubize

Ndabona uyu muntu yaritiranyije iminsi.Ko ejo kuwa gatanu abakozi bose biriwe ku Karere? Twahavuye nyuma ya saa sita mbona bagiye muri Sporo. ikindi ko mbonye n’aho yavuze ko hari hakinguye yahafotoye hakinze? kwitonda.com!

komera yanditse ku itariki ya: 13-12-2014  →  Musubize

Byaba bibabaje. Gusa, kuwa kane nageze ku Karere mpasanga abakozi bampa servisi nashakaga. Kereka niba uwo mwiherero waratangiye ejo kuwa gatanu. Ko umuyobozi wacu asanzwe yanga abatanga serivisi nabi yaba yarabyemeye gute?

Kageruka yanditse ku itariki ya: 13-12-2014  →  Musubize

Ahaaaa!!! Meyor avuye muri konji, ntara mara kabiri nonese bawanditse gute ahaaa. nzabas ndareba p

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Nyamara muzabeshya bibakoreho. Ese ubu tubyemeze? kdi batarahavuye bose? sinabonye aro kukazi da!

Kabadege yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Mayor ko bakubeshyeye wiriwe mu cyayi, kandi nejo twarabonaga iyangazo ko wagiye mu nama ikigali, wabeshyuje aba bantu?

Nngomazu yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Ni akumiro! ejo ma kuri SSACO nasanze abakozi bafinguye, none nagiye kuri Education bankemurira ikibazo neza. Baba bate ahantu ha icyarimwe? Ahaa...Bavandimwee... zip birasaba ubishishozi. Gaspard nzi ntiyabyemerra n’ubwo Gitifu ariwe bagaragaje! Ese k uh ki batabsjije Mayor ngo yumwunve? amatiku .com!

Mukiza yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Hhhh, uyu munsi ko nabonye abayobozi bose ku Karere se Kandi? Sinabonye Mayor yirirwanye n’abahinzi batera icyayi. Isebanyabuhanga.com!

Mariya yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Ariko ubu ibi si ugusebanya? Ejo ko giye guhinduza ibyangombwa by’ubutaka bakabidukorera. Baba bari badahari bose gute. keretse niba barahageze mu masaha yo kuruhuka pe.

Muhire yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

imyiherero gusa gusa.com

KAKA yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka