Jarama: Abageze mu zabukuru baraburira abana babo kutabyara benshi

Ababyeyi bageze mu zabukuru bo mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma bavuga ko nubwo bo baranzwe no gushaka abagore benshi ndetse bakanabyara abana benshi nta wakabakurikije ubu kuko bari guhura n’ingaruka zabyo.

Aba babyeyi bavuga ko kubera kubyara abana benshi baterwaga no gushaka abagore benshi, ubu nyuma yo kubaha iminani basigaye batishoboye nta butaka basigaranye bahingamo ngo bibesheho.

Umurenge wa Jarama ugaragaramo ikibazo cy’ubuharike ndetse n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage biterwa no kubyara abana benshi akenshi usanga batashoboye kubarera.

Uwizeyimana Noel uri mu kigero cy’imyaka 70, mu buhamya atanga avuga ko we mu bana benshi yabyaye afite abagore batatu b’inshoreke, byatumye akena kubera kubaha iminani kuburyo aho asigaranye hatamukwiye.

Yagize ati “Kubyara benshi mbere byari agahimbo (umurengwe) kubera amasambu babonaga ahari menshi ariko ubu ndetse mbona ntawagakwiye kurenza umwana umwe kuko ubu mu bana batanu nabyaye nabahaye iminani ariko ubu nanjye isambu nasigaranye ntimpagije kandi nabo bana banjye aho banabahaye ntihabahagije”.

Habimana Eliezer nawe avuga ko yagizweho ingaruka no kuba yarabyaye abana benshi nawe agira inama urubyiruko ko babyara abana bake bakirinda kwigana ibyo ababyeyi babo bakoze byo kubyara abana benshi kuko bari guhura n’ingaruka.

Uyu musaza avuga ko ubu we afite abana umunani yabyaye ku bana babili ariko avuga ko iyo aza kubimenya atari kubikora kuko ubu ari guhura n’ingaruka zikomeye zuko yabyaye benshi.

Yagize ati “Ubu mfite abana umunani nabyaye ku bagore babili, iyo nza kubimenya simba narabikoze ingaruka nanjye ubu zangezeho, imirima nari mfite yose narayibahaye, ubu ni yeranja mu bundi buryo. Inama nabaha nuko ntawagira nkibyo nakoze nkubungubu”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jarama, Murice Japhet, avuga ko ikibazo cy’ubuharike kikigaragara mu murenge ayobora kandi ko giteza ibibazo by’umutekano muke mu ngo ndetse n’ihohoterwa mu ngo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hatangiye ubukangurambaga bukangurira abatuye uyu murenge kwirinda guharika ndetse no kuringaniza urubyaro.

Gahunda yo kuringaniza urubyaro mu Rwanda iri kwigishwa cyane aho Leta isaba abatuye iki gihugu kubyara abo bashoboye kurera bakirinda kubyara benshi badashoboye kuko babateza ubukene ndetse bakanabera umutwaro igihugu igihe bananiye abababyeye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka