Kuva tariki 16 kugeza 22 Ugushyingo 2015, mu ifasi y’ikigo nderabuzima cya Tabagwe muri Nyagatare, mu barwayi 1816, 1258 basazwemo Malariya.
Mu Karere ka Karongi hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubwiherero buke ku nyubako z’abaturage n’iza Leta zikorerwamo, n’izubufite bukaba butujuje ubuziranenge.
Abaturage b’Akarere ka Ruhango baravuga ko kuva batangira kwegerezwa amavuriro, basigaye bafite ubuzima bwiza kuko babasha kwivuriza hafi.
Ndayishimiye Jean de Dieu, wakize indwara y’igicuri, avuga ko afite impungenge z’uko ashobora guhezwa ku murimo kubera iyo ndwara yarwaye.
Ibitaro bya Butaro biratangaza ko mu Karere ka Burera habarirwa abarwayi 2304 bafite ibibazo byo mu mutwe bakurikiranirwa hafi.
Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara, bugaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu ntara y’Uburasirazuba bafite ibibazo by’imirire mibi.
Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo mu Ngororero avuga ko hari abaturage batakigana amavuriro bagifatwa n’indwara abakivuza barembye kubera kutagira Mitiweli.
Abagize ihuriro ryo kuzamura imirire mu Karere ka Gicumbi SUN (Scaling Up Nutrition) bafashe ingamba zo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi batangaza ko kutagira amazi meza byabateye kurwara indwara ziterwa n’umwanda.
Abaganga n’abaforomo bo ku Bitaro bya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza batawe muri yombi bakekwaho kugira uburangare mu kazi bikavamo urupfu.
Bamwe mu bakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko batakijya mu mihango ngo bibatere ipfunwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buratangaza ko muri aka karere hakiri imiryango idafite ubwiherero iyindi nayo ikaba ifite ubutujuje ibisabwa.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu basanga kuba serivise zo kuboneza urubyaro zisigaye zishyurwa bishobora kuzagabanya umubare w’abazitabiraga.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bemeza ko baciye ukubiri na malariya yari yarababayeho icyorezo kuva aho gahunda y’inzitiramibu yatangiye.
Ubushakashatsi bwakozwe ku miryango 1300 ibana, bugaragaza ko abagabo bafasha abagore babo imirimo yo mu rugo ari bo batera akabariro neza kandi kenshi.
Abakurikiranira hafi ibirebana n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bavuga ko mu Ngororero ababyara abana batatu akenshi baba ari abakene.
Serivisi ishinzwe ubuzima mu Karere ka Karongi yiyemeje kuzamura ikigereranyo bariho mu kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Nikuze Vestine, umwarimukazi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murama mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro urwaye impyiko arashimira abarimu b’i Rwamagana kubera inkunga bamuteye.
Abashinzwe isuku mu karere ka Ngororero barasaba abaturage kugira isuku ahantu hose nk’uko bayigaragaza iyo uri ku muharuro w’ingo zabo.
Bamwe mu bagabo muri Nyabihu bavuga ko habonetse uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo butari ubwa burundu babwitabira cyane.
Kagande Sirivani na Mukasikubwabo Immaculée bo mu karere ka Kirehe barwaje umwana imyaka 14 bakaba basaba ubufasha bwo gukomeza kumwitaho.
Mu karere ka Nyanza hatangijwe igikorwa cyo gutera imiti yica imibu urugo ku rundi mu mirenge ifite ubwiyongere bwa Malariya.
Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Kabgayi burasaba abarangiza muri bene aya mashuri kwitwararika mu kazi badakurikiye inyungu zabo bwite.
Ihuriro ry’Abagide mu Rwanda ryatangije gahunda bise "Kura usobanutse" izafasha abana kumenya ibijyanye n’imyororokere ikabarinda gukumira inda zitateganyijwe.
Abaturage bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, barasaba gukurirwaho ukwezi bamara bativuza nyamara baramaze kwishyura ay’ubwisungane.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, yatsindiye igihembo cya Roux Prize, gihabwa abayobozi bagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu buvuzi.
Nubwo hari abavuga ko umushogoro ari imboga z’abashonji, abashinzwe imirire bemeza ko ukungahaye ku ntungamubiri nk’isombe.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko amatsinda y’isuku, yatumye indwara ziterwa n’umwanda zabibasiraga zigabanuka ku buryo batagisiragira mu mavuriro.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba abanyamakuru umusanzu mu kurwanya icyorezo cya SIDA, bakangurira abaturage kuyirinda mu biganiro bakora.
Raporo igaragaza iko isuku ihagaze mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo igaragaza ko mu ngo 5007 ziwugize izibarirwa mu 3700 ari zo gusa zifite ubwiherero.