Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre, avuga ko gutanga ubwisungane mu kwivuza bigeze kuri 50%.
Poste de Sante nshya eshatu zo mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 22 Nzeri 2015 zahawe ibikoresho bigezweho zizifashisha mu kwita ku buzima bw’abazigana.
Abaganga bo muri Espagne bari mu bitaro bya Ruhengeri aho batangiye kubaga abarwayi bafite indwara izwi nk’ishaza ifata mu maso.
Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagiye kurushaho gufasha abagore babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Urwego rw’ubuvuzi mu Karere ka Rwamagana rurishimira intambwe yatewe mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, biturutse ku bwiyongere bw’abaforomo n’ababyaza b’umwuga.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye muri 2012, bwerekanye ko 60% by’abafite virusi itera SIDA mu Rwanda ari igitsina gore.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuvuzi (RBC) kiratangaza ko cyatangiye gahunda gusimbuza inzitiramibu zitujuje ubuziranenge ziherutse guhabwa abaturage kibaha inshya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buratangaza ko muri 2017, 100% by’abaturage b’aka karere bazaba bakoresha amazi.
Kompanyi itwara abagenzi Yahoo Express yishyuriye abatishoboye 300 mu karere ka Nyagatare ubwisungane mu kwivuza.
Iyi miryango 792 yahawe ibikoresho biyungurura amazi tariki ya 08/09/2015, ababihawe bavuze ko bagiye kubifata neza kuko amazi banywaga atayungururwaga.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gatsibo, bavuga agahimbazamusyi bagenerwa kadahagije ugereranyije n’ibyo baba bigomwe mu kazi kabo.
Albert Gakwaya wize ibyo kuvura ibibazo byo mu mutwe atangaza ko yiyemeje gutanga umusanzu we afasha Abanyarwanda mu bijyanye n’imitekerereze.
Mu Karere ka Huye imisanzu ya mituweri yashize kare, ku buryo hari n’ibigo nderabuzima byayamaze mu gihe cy’amezi 6 gusa.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Gicumbi bagiye gukora ubukangurambaga mu baturage barwanya imirire mibi n’ubugwingire mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Inzego zitandukanye z’abaturage n’abayobozi mu Karere ka Muhanga ziravuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu karere ka Muhanga ryatumye isuku iba nkeya mu bice byose.
Abayobozi b’ibanze basabwe gukangurira ababyeyi kwita ku isuku y’abana babo, abenshi usanga ku mubiri n’imyambaro yabo ifite umwanda ukabije.
Abagize inteko ishinga amategeko barakangurira ibigo bitandukanye byo muri Huye bihuriraho abantu benshi gushyira isuku mu mihigo kandi bagaharanira kuyesa.
Ikigo mbonezamirire ku Bitaro bya Kabgayi kigaragaza ko umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga abana 72 bafite ikibazo cy’Imirire.
Abakozi b’Umuryango Society for Family Health (SFH) barimo gupima SIDA ku bushake i Kagugu mu Karere Gasabo, bakanageza ninjoro kugira ngo abakozi badacikanwa.
Abaforomo n’ababyaza 198 barangije amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Rwamagana ku wa 27 Kanama 2015 basabwe kujya bazirikana indahiro barahiye.
Akarere ka Nyamasheke gatangaza ko kagiye gutangira gufata abo bukeka ko bafite uburwayi bwo mu mutwe rwo rwego rwo kubarinda.
Abana 514 mu bana 24.080 babaruwe mu kwezi kwa Kamena 2015 mu Karere ka Muhanga nibo bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Abaturage bo mu karere ka Gakenke batinze kwitabira mitiweli kubera amakuru anyuranye arimo n’impuha ku mpinduka muri mitiweli babwiwe.
Dr. Mukeshimana Madeleine niwe wagizwe umuyobozi mushya w’Ibitaro bya Rwamagana wasimbuye Dr. Nkuranga John Baptist ugiye gukomeza kwiga.
Abavuzi gakondo bakorera mu karere ka Gakenke bahangayikishijwe n’amafaranga ibihumbi 50 byiyongera kuri 12 y’umusanzu bari basanzwe bakwa buri mwaka.
Ingabo z’igihugu zashyikirije abatuye akarere ka Rusizi ivuriro rizajya ritanga serivisi zo gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA ku buntu.
Abatuye mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza bavuga ko kubona amazi byababereye nko kubonekerwa nyuma y’igihe kirekire batayagira.
Ifu y’igikoma yitiranywa na SOSOMA yadutse mu karere ka Nyanza, yateje ikibazo mu baturage bavuga ko bayiguze bayizeye ariko nyuma ikaza kubagiraho ingaruka.
Ababyeyi bo mu karere ka Gicumbi bigishwa kumenya gutegura indyo yuzuye kugira ngo abana babo babashe gukura neza, biciye muri gahunda y’igikoni cy’umududugudu.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze bafatira ubwisungane mu kwivuza buzwi nka “mitiwelri” ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza barara kwa muganga cyangwa bakabyuka igicuku kugira ngo babashe kwivuza.