Abaturage bo mu Midugudu ya Nyabitekeri na Kabirizi, mu Kagari ka Nyabitekeri, Umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare barasaba ko bahabwa amazi meza kuko ayo bakoresha ari mabi bavoma mu mugezi w’umuyanja.
Nkundiye Jeannette, umuturage wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari, Umudugudu wa Bugu, avuga ko ahangayikishije no kubona ikizatunga abana batatu yabyaye, kuko nta bushobozi bwo kubona ibibatunga birimo n’amashereka bitewe n’ubukene.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi biri mu Karere ka Muhanga arasaba Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) kugira icyo ikora kugira ngo umubare w’ababyaza wiyongere, bityo ibitaro bibashe kurushaho gutanga serivisi nziza ku babyeyi babyarira kwa muganga.
Mu gihe kuri uyu wa 30 Mata 2015, mu isoko rya Nyagatare hafatiwe abavuzi gakondo bacururiza imiti mu isoko kandi bibujijwe na Minisiteri y’Ubuzima, Umubyeyi Jolly, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Karere ka Nyagatare asaba abavuzi gakondo bose gushaka amazu bakoreramo kandi afite isuku.
Niragire Jacqueline, umubyeyi w’imyaka 29 y’amavuko, aravuga ko yagiye gukingiza umwana we w’iminsi 8, umuganga akamutera urushinge nabi bikamuviramo kwitaba Imana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko bugiye gukora igenzura ku mafaranga y’ibimina by’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), abayariye bakabihanirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortuné aratangaza ko igenamigambi ry’ibigo nderabuzima ritagomba gushingira ku guca za taburo (imbonerahamwe) z’ibiteganywa gukorwa gusa.
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo barakangurirwa kurushaho kurwanya no kwirinda indwara z’ibyoreza nka malariya na SIDA, bitabira gukoresha agakingirizo no kuryama mu nzitiramibu, hakiyongeraho no gutegura indryo yuzuye.
Abayobozi b’ibimina by’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) bo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Rusizi banyereje miliyoni zisaga 9 z’amafaranga y’u Rwanda, barasabwa kuzishyura bitarenze ukwezi kwa 5 batarafatirwa ibihano bikarishye.
Dr Jeef Crandall, umuganga w’Umunyamerika yubakiye ibitaro bya Kibogora inzu igezweho ivurirwamo abana, yibuka umwana we waguye mu Rwanda ubwo yari umuganga ku bitaro bya Kibogora.
Inkera y’imihigo mu buzima ni gahunda y’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’Umushinga Inshuti mu Buzima (Partners in Health) mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bitagenda neza muri gahunda z’ubuzima.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bemeza ko uretse kuba agakingirizo kabafasha kwirinda Sida, ari n’urukingo rubafasha kuboneza urubyaro.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bahuye n’ihohoterwa bagafashwa n’ikigo cya “One Stop Center,” barasaba ko cyakwegerezwa abaturage kuko ngo bakora ingendo ndende kugira ngo bazgisange ku bitaro bikuru bigatuma bamwe bacika integer bagahitamo kubireka.
Polisi y’igihugu, ishami ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana isanga inzego z’ibanze ari imwe mu nkingi zayifasha mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rigasigara ari amateka mu muryango nyarwanda.
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Leoni Cuelenaere arashima imbaraga n’ubushake Leta y’u Rwanda ishyira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bishimangirwa no kuba rivugwa n’abayobozi batandukanye kandi abahohotewe bakegerezwa serivisi.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yakoze ubukangurambaga mu murenge wa Rushaki wo mu karere ka Gicumbi bwo kwirinda icyorezo cya sida.
Abaturage batuye mu mududgudu wa Nduba ,akagari ka Congo-Nil mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro, batangaza ko bamenye ububi bwo gusangirira ku muheha umwe ibi ngo bikaba bias n’aho byabaye amateka kuko babiheruka kera.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera, barishimira ko Ikigo Nderabuzima begerejwe cyatangiye kubaha serivisi z’ubuvuzi nyuma y’igihe kibarirwa mu mezi atandatu cyuzuye ariko kidakora.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe bahisemo kuvoma amazi y’Akagera kuko badashobora kubona amafaranga 20 agurwa ijerekani y’amazi ya robine.
Nyirandirabika Judith umubyeyi w’abana bane, asaba abantu kudaha akato abarwaye indwara yo Kujojoba (Fistula). Ni nyuma y’uko yayirwaye akayimarana imyaka itandatu yarahawe akato, ariko ubu akaba yarivuje agakira.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Mugisha Honoré avuga ko bitangaje kuba mu Mujyi wa Gisenyi hari abafite amavunja bita ay’ubukire mu gihe amavunja aterwa n’umwanda.
Serivise ishinzwe kwakira abana bakivuka (néonatologie) mu Bitaro bya Kirehe irashimirwa imikorere myiza iyiranga ku rwego rw’igihugu mu kurwanya impfu za hato na hato z’abana bakivuka.
Theophile Ruberangeyo, umuyobozi w’ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye (FARG) avuga ko kuva ibikorwa bya gisirikare byahariwe kuvura abarokotse Jenoside byatangira mu mwaka w’2012 bimaze kugera ku baturage 35002 mu turere 26 bamaze gukoreramo, akavuga ko gukorana n’ingabo z’u Rwanda mu kubavura (…)
Ababyeyi batwite n’abafite abana bato barashima impinduka zigaragara mu kwita ku buzima bwa bo kubera kwegerezwa abajyanama b’ubuzima.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza iravuga ko kuba ibitaro by’Akarere ka Nyanza bimaze imyaka 4 bitagira umuyobozi bifite ingaruka zitandukanye, ku buryo hakwiye gushakwa umuyobozi ubiyobora kugira ngo ibibazo bihari bikemuke.
Leta y’u Rwanda iravuga ko yamaze guteguza abacuruzaga imiti batarabyigiye ngo bafunge imiryango, abarwayi bo bakazajya basanga imiti yose bakenera ku mavuriro yose azaba akora mu buryo bwemewe mu gihugu batagombye kugura imiti kuri ayo maduka atakemerewe gukora.
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Bugeshi cyo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu butangaza ko ubukene no kutagira umuriro w’amashanyarazi bituma badatanga serivisi zinoze.
Nyuma y’igihe abaturage bo mu Karere ka Rubavu, Imirenge ya Busasamana, Cyanzarwe na Rubavu batagira amazi meza, mu cyumweru cyahariwe amazi meza bagejejweho umuyoboro w’amazi wakozwe n’umushinga wa Wash na Aquavirunga batewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga wita kubana (UNICEF).
Bamwe mu bagabo basuzugura indwara y’umwingo bakeka ko ari iy’abagore bakanga kuyivuza baragirwa inama yo kwihutira kuyivuza, kuko ari indwara mbi ishobora kubabuza gukomeza gahunda zabo mu gihe itavuwe neza.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza baherutse gutangaza ko bafite ikibazo cy’imiti ya Marariya kuko bajya kwivuza ariko ntibayisange ku kigo nderabuzima. Abari bagaragaje iki kibazo ku ikubitiro ni abivuriza ku kigo nderabuzima cya Karama mu murenge wa Murama wo muri ako karere.