U Rwanda rukomeje kugaragaramo izamuka rikomeye ry’indwara ya Malariya, kimwe mu bibazo bihangayikijije Minisiteri y’ ubuzima (MINISANTE), kuko bigaragara ko imbaraga zari zarashyizwe mu kurwanya iyi ndwara mu bihe byashize zagabanutse.
Abajyanama b’ubuzima barishimira ko bavunwe amaguru bakegerezwa Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi, nyuma y’uko bakoraga ibirometero birenga 30, ngo bikaba byaratumaga hari n’abajyanwaga kwa muganga bitewe n’urugendo rurerure bakabyarira mu nzira.
Abunzi bo mu Karere ka Kayonza baravuga ko nubwo Leta yabemereye kubishyurira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yishyurwa bitinze bikabagiraho ingaruka, kuko hari ubwo batavurwa kubera ko bataratangirwa iyo misanzu.
Imwe muri Quartier ( Karitsiye) yiyise kuri 40 iri mu Mujyi wa Nyanza ikaba izwiho kuberamo uburaya kuri uyu wa 4 Kamena 2015 yapimwemo virusi itera SIDA kugira ngo abahatuye bafashwe kumenya uko bahagaze maze bafate ingamba z’ubwirinzi.
Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko kaminuza mpuzamahanga igiye kubakwa mu karere kabo izazamura iterambere ry’abahatuye kuko izatanga akazi, igure umusaruro w’abaturage kandi inafashe abajyaga kwigira kure.
Mu gihe mu Karere ka Nyaruguru hagaragara ababyeyi bakivuga ko imirire mibi igaragara ku bana babo iterwa ahanini n’ubukene bubugarije, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko gutegura indyo yuzuye bidasaba abayitegura kwifashisha ibintu bihenze ahubwo ko igisabwa ari uguhindura imyumvire.
Ihuriro ry’Abanyeshuri ba Kaminuza yigisha iby’amahoteli n’Ubukerarugendo (RTUC) baremeye abantu 30 itifashije yo mu karere ka Kicukiro baturiye iri shuri ubwisungane mu kwivuza mu gihe cy’umwaka wose.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) irasaba abasanzwe bafite utuduka duto tw’imiti (Comptoirs Pharmaceutiques) kuduhagarika bagakora mu mavuriro aciriritse (Poste de santé); icyakora ikaba itarabasha kubibumvisha kubera ko ngo Poste de santé zihagije bajya gukoramo.
Bamwe mu baturage bagize itsinda “Ubuzima ni ingenzi” ry’ubwisungane mu kwivuza mu Mudugudu wa Kayigiro, Akagari ka Gitengure, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, barasaba ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza batanze mu mwaka wa 2014-2015 wakwimurirwa muri 2015-2016, kuko batigeze bayivurizaho.
Abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo barasabwa gushishikariza abaturage kwteza imbere ariko bakanibuka ko bagomba kubakangurira kwirinda icyorezo cya SIDA, kugira ngo icyerekezo bafite kitaba imfabusa.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko gahunda y’iminsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana itafashije abana gusa, ahubwo ngo yanafashije abantu bakuru kwifata neza no kurya indyo yuzuye intungamubiri aho kuzura igifu.
Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bigiye gutangira igikorwa cyo kubaga abarwayi bari bategereje kubagwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Guhera ku wa 20 Gicurasi 2015, umugabo witwa Munyarugerero Seth wo mu Mudugudu wa Rugabano, Akagari ka Rukomo ya 2 mu Murenge wa Rukomo, ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Gatunda akurikiranyweho kwigira muganga akaba yavuriraga iwe mu rugo.
Abaturage bo mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gakenke baravuga ko gusobanukirwa n’akamaro k’iminsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana kuva nyina agisama kugera agejeje imyaka ibiri byabagiriye akamaro.
Hakizimana Faustin wo mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo arwariye bikomeye mu Bitaro bya Nyagatare nyuma y’aho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2015 aciriwe ikirimi n’umuvuzi gakondo naho uwitwa Nikuze wo mu Murenge wa Karama bhuje ikibazo we ngo atangiye gukira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bwafashe ingamba zo kurwanya amakimbirane mu ngo no kunywa ibiyobyabwenge, kuko bituma haboneka ibibazo by’abana barwaye bwaki.
Abatuye mu kagari ka Rugendabari mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, bavuga ko kuba badafite ikigo nderabuzima hafi bibangamira ababyeyi bitegura kubyara kuko bituma bakora urugendo rurerure bashaka ivuriro.
Mu gihe abaturage bo mu tugari twa Sheri na Bihembe tw’Umurenge wa Rugarika ngo bagorwaga no kubona serivisi z’ubuvuzi kuko nta kigo nderabuzima cyari hafi yabo ; barishimira ko abafatanyabikorwa b’Abanyakoreya babubakiye ivuriro rito (Poste de Sante) ribafasha kwivuriza hafi, ariko bagasaba ko ryakora no mu masaha ya nijoro (…)
Abakozi birukanywe ku mavuriro yo mu Karere ka Rutsiro baribaza impamvu badasubwizwa mu kazi kandi haratanzwe amabwiriza yo kubasubiza mo, amavuriro akavuga ko nta gahunda bafite yo kubasubiza mo kubera amikoro make.
Abasura abarwayi mu bitaro bya Kirehe bavuga ko babangamiwe n’uburyo bafatwa iyo bageze ku bitaro kuko bahezwa hanze bakarindira isaha yo kwinjira ari nako bicwa n’izuba bananyagirwa, ibyo bikabatera gutinda kugeza ku barwayi ingemu n’ibindi bakenera.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango n’abaturage bawo ntibavuga rumwe ku kubabuza kujya kwivuriza i Kirinda mu Karere ka Karongi.
Igikorwa cyo gutera imiti yica imibu ikwirakwiza indwara ya Malaria mu nzu cyarangiye ingo zateganyijwe zigezweho ku kigereranyo cya 99%, kuko abajijutse batabonetse ngo inzu zabo ziterwemo umuti.
Abaturage bo mu Tugari twa Miko na Kabasigirira two mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi bavuga ko bafata Perezida wa Repubulika, Paul Kagame nk’intumwa y’Imana ku isi, kuko ku buyobozi bwe bagezweho n’iterambere.
Abaturage bo mu tugari twa Kabaya na Kiringa, ho mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera, batangaza ko ivuriro riciriritse rya Kabaya (Poste de Sante) begerejwe rizatuma bivuriza hafi, rinatume kandi badasubira kwivuza magendu muri Uganda.
Abaturage bo mu Midugudu ya Nyabitekeri na Kabirizi, mu Kagari ka Nyabitekeri, Umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare barasaba ko bahabwa amazi meza kuko ayo bakoresha ari mabi bavoma mu mugezi w’umuyanja.
Nkundiye Jeannette, umuturage wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari, Umudugudu wa Bugu, avuga ko ahangayikishije no kubona ikizatunga abana batatu yabyaye, kuko nta bushobozi bwo kubona ibibatunga birimo n’amashereka bitewe n’ubukene.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi biri mu Karere ka Muhanga arasaba Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) kugira icyo ikora kugira ngo umubare w’ababyaza wiyongere, bityo ibitaro bibashe kurushaho gutanga serivisi nziza ku babyeyi babyarira kwa muganga.
Mu gihe kuri uyu wa 30 Mata 2015, mu isoko rya Nyagatare hafatiwe abavuzi gakondo bacururiza imiti mu isoko kandi bibujijwe na Minisiteri y’Ubuzima, Umubyeyi Jolly, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Karere ka Nyagatare asaba abavuzi gakondo bose gushaka amazu bakoreramo kandi afite isuku.
Niragire Jacqueline, umubyeyi w’imyaka 29 y’amavuko, aravuga ko yagiye gukingiza umwana we w’iminsi 8, umuganga akamutera urushinge nabi bikamuviramo kwitaba Imana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko bugiye gukora igenzura ku mafaranga y’ibimina by’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), abayariye bakabihanirwa.