Habonetse uburyo abagabo baboneza urubyaro butari burundu babwitabira

Bamwe mu bagabo muri Nyabihu bavuga ko habonetse uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo butari ubwa burundu babwitabira cyane.

Bamwe mu bagabo muri Nyabihu bavuga ko habonetse uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo butari ubwa burundu babwitabira cyane.

Habimana asanga basobanuriwe neza Vasectomie bashobora kubyitabira
Habimana asanga basobanuriwe neza Vasectomie bashobora kubyitabira

Bavuga ko baterwa impungenge n’uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro ku bagabo buba ari burundu ku muntu ubikoze ku buryo ashatse kongera kubyara bitashoboka.

Bamwe bavuga ko habonetse uburyo bwatuma baboneza urubyaro ariko bazongera gushaka kuboneza urubyaro bikaba byashoboka ngo benshi babwitabira.

Twahirwa Joel umwe mu bagabo abajijwe uko yumva uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse niba abona hari ingaruka cyangwa icyo bitwaye, yagize ati “Abagabo biragitwaye kubera uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’abagabo ari ubwa burundu.Igituma twumva ko aba ari ikibazo ni uko aba ari burundu”.

Avuga ku ngaruka yagize ati “n’inyito yo kuboneza urubyaro ni ukugira abana baboneje si uguhagarika kubyara,ubwo ni icyo mbona kintera imbogamizi mbega. Mbese biramutse ari ibishoboka n’umugabo akaba yagira uburyo bwo kuboneza urubyaro atari ukuvuga ngo arabiretse burundu byaba ari byiza.”

Ku rundi ruhande hari abavuga ko akamaro ko kuboneza urubyaro bakazi neza kandi ko bifasha imiryango kubyara abo ishoboye kurera. Gusa bakavuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo babusobanuriwe neza,bakanamenya neza ibijyanye nabwo bashobora kubwitabira.

Twahirwa avuga ko habonetse uburyo butari ubwa burundu ku bagabo byaba byiza
Twahirwa avuga ko habonetse uburyo butari ubwa burundu ku bagabo byaba byiza

Habimana Celestin agira ati “umugore yaboneje urubyaro.” Ku birebana n’uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo agira ati “ubwo ni uko nyine bitari byatugeraho ngo wenda batwigishe tumenye ngo bimeze bite ariko tubonye nk’ababiduhuguramo twabikora.”

Habimana yongeraho ko kuba umugore yaraboneje urubyaro hari akamaro bimaze muri rusange. Agira ati “nk’akamaro ni uko abantu babaho neza kandi n’ibyo byose byangombwa bikaboneka kuri buri mwana wese.”

Imibare igaragaza ko mu karere ka Nyabihu abagabo bamaze kwitabira kuboneza urubyaro ari 379. Ni mu gihe muri rusange kuboneza urubyaro bigeze kuri 45, 5% muri aka karere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka