Yibarutse abana 3 nta mikoro none akeneye ubufasha

Abakurikiranira hafi ibirebana n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bavuga ko mu Ngororero ababyara abana batatu akenshi baba ari abakene.

Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo, Dr Ahishakiye Emmanuel avuga ko ababyeyi babyara abana benshi icyarimwe bakunze kwakira baba badafite amikoro yo kurera abo bana. Ibi abishingira ku mibare y’abo bakiriye mu myaka 3 ishize, aho bose bari abakene.

Umubyeyi Mukamufasha nta kibazo afite n'abana be b'impanga
Umubyeyi Mukamufasha nta kibazo afite n’abana be b’impanga

Mu Ukwakira 2015 Mukamufasha Jacqueline utuye mu mudugudu wa Mitsimbi, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero yibarutse abana batatu b’impanga mu bitaro bya Muhororo. Uyu nawe nta mikoro yo kubarera afite akaba asaba ubufasha.

Uyu mubyeyi yaje akurikira uwitwa Yamfashije claudine wo mu murenge wa Kavumu mu kagari ka Tetero nawe wibarutse impanga 3, nyuma ya mugenzi we wo mu murenge wa Sovu nawe wabyaye batatu, bose bakaba babarirwa mu batishoboye.

Muganga mukuru w’ibitaro bya Muhororo Dr Ahishakiye Emmanuel, avuga ko aba babyeyi babyara neza kandi abana bagejeje igihe.

Ngo bava ku bitaro bameze neza, ariko nta cyizere cyo gukomeza ayo mahirwe kubera ubukene bw’ababyeyi babo. Ngo usanga aho batabonye ubufasha abana basubira inyuma.

Mukamufasha Jacqueline udafite amikoro amaze kwibaruka abana batatu
Mukamufasha Jacqueline udafite amikoro amaze kwibaruka abana batatu

Harerimana Adrien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo atangaza ko ubuyobozi bw’Umurenge bukora ubuvugizi mu kwita kuri abo bana, aho basaba ubuyobozi bw’Akarere kubaha ubufasha.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, Nyiraneza Clotilde avuga ko ababyaye kuri ubwo buryo badafite amikoro bafashwa. Ngo bahabwa imyambaro y’abana, ibiribwa hamwe n’ibikoresho by’isuku.

Gusa yemeza ko ubwo bufasha butaba buhagije ariko abashinzwe ubuzima bakomeza gukurikirana iyo miryango hamwe n’imikurire y’abana, dore ko akarere kiyemeje kurandura burundu indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka