Tariki ya 17 Ugushyingo 2015, ubwo muri ibyo bitaro hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kwita ku Buzima bwo mu Mutwe, Dr. Mpunga Tharcisse, umuyobozi w’ibyo bitaro, yavuze ko abo barwayi bose babakurikiranira hirya no hino mu mirenge batuyemo kuva muri 2007.
Barwaye indwara zo mu mutwe zitandukanye zirimo igicuri, kujunjama, agahinda kenshi ndetse n’iy’Abanyarwanda bakunze kwita ibisazi.
Akomeza avuga ko bavura abo barwayi hifashishijwe imiti banywa abandi bakaganirizwa ariko ngo bakomeza kubaba hafi, bagasubira mu miryango yabo aho kuguma kwa muganga.
Ibyo, ngo bituma bibona muri sosiyete bagakomeza kumva ko ari abantu nk’abandi bikabafasha gukira.
Agira ati “Iyo ari hafi y’umuryango bamwitaho, babana nawe, biramufasha cyane kurusha ko yaba ahantu wenyine afungiranye. Kandi indwara zo mu mutwe ntabwo zivurwa n’imiti gusa.”
Ndayishimiye Jean de Dieu, utuye mu murenge wa Butaro, avuga ko yamenye ko arwaye igicuri muri 2007. Yatangiye kwivuza ajya i Kigali ariko ngo muri 2009 ni bwo yatangiye kwivuriza i Butaro.
Avuga ko kuva atangiye gufata imiti uko bisabwa, amaze imyaka itanu atarongera gufatwa n’igicuri ngo yikubite hasi.
Agira ati “Nanjye bitewe n’uko nageragezaga kwiyakira ibyo byageragezaga kuba byanyongeramo imbaraga.”
Ndayishimiye warangije Kaminuza muri 2013, avuga ko imiti ibuze yakongera kurwara. Ku myaka 31 y’amavuko, avuga ko imiti afata buri kwezi ayitangaho amafaranga y’u Rwanda 5000 abikesha Mituweri.
Abaturage basabwa kwihutira kujyana kwa muganga abo babonye bafite ikibazo cyo guceceka cyane, gukora ibintu bitari ku murongo, igicuri n’ibindi, aho kuvuga ko ari amarozi.
Ikindi ngo ni uko indwara zo mu mutwe ziterwa n’ibibazo byo muri sosiyete birimo ubukene, umunaniro ukabije, intambara ndetse no kuba mu muryango harimo undi muntu ufite ikibazo nk’icyo.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|