Muhororo: Abatagira Mitiweli bahombeje ibitaro Miliyoni 21

Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo mu Ngororero avuga ko hari abaturage batakigana amavuriro bagifatwa n’indwara abakivuza barembye kubera kutagira Mitiweli.

Agira ati “Dufite ikibazo kitoroshye, nta barwayi tukibona kandi baba barwariye mu ngo zabo, bamwe bivuza magendu.

Dr Ahishakiye ahangayikishijwe n'abambura ibitaro
Dr Ahishakiye ahangayikishijwe n’abambura ibitaro

Abo rero baza ku bitaro babaye indembe nta n’ubushobozi bwo kwivuza bafite bikadutwara amafaranga menshi. Dore nk’ubu abantu nk’abo bamaze guhombya ibitaro Miliyoni 21”.

Dr Ahishakiye Emmanuel uyobora ibyo bitaro avuga ko muri iki gihe bafite ikibazo gikomeye cy’abantu badafite ubwisungane mu kwivuza barwara bakarembera mu ngo bakajya kwa muganga ari uko barembye.

Avuga ko biterwa ahanini n’uko hari abataritabira gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Nyuma y’uko hagiyeho ingamba ko imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza itangirwa kuri Banki, bamwe mu bayobozi b’Utugari mu karere ka Ngororero bagaragaje ko bitazoroha kugera ku ntego y’100% kuko hari abaturage basanzwe bishyura ari uko hashyizweho igitsure cy’ubuyobozi. Ubu ngo babemerera ko bagiye kwishyura ariko ntibabikore.

Abagana Servise z'ubwisungane ni mbarwa
Abagana Servise z’ubwisungane ni mbarwa

Uzanyamahoro Theophilla, umwe mu bo twasanze ku bitaro bya Muhororo, avuga ko kwishyurira kuri Banki ntacyo bitwaye.

Gusa avuga ko bamwe bacibwa intege n’uko ubu gutanga amafaranga mu byiciro bitacyemewe bamwe bagahitamo kubireka kubera amikoro make.

Ahoruzazira Speciose we agira ati “Mbere watangaga amafaranga mu bice, igihe utarabona andi ukavurwa. Ubu ntibakibikunda rwose. Bamwe rero bahitamo kureka gutanga amafaranga bakivuza magendu”.

Nta bushakashatsi buragaragaza koko niba kudohoka biterwa no kwishyurira kuri Banki, ariko iyi ni imwe mu mpamvu zishyirwa mu majwi.

Abenshi ngo barembera mungo bakabona kujya kwa muganga
Abenshi ngo barembera mungo bakabona kujya kwa muganga

Mu gihe hashize amezi 4 umwaka w’ubwisungane mu kwivuza utangiye, Havugimana Venuste, umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Ngororero avuga ko bageze ku bwitabire bwa 74%.

Avuga ariko ko bitabashimishije namba kandi ko hagiye kongerwa imbaraga mu bukangurambaga.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka