Gakenke: Imiryango 531 ntigira ubwiherero

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buratangaza ko muri aka karere hakiri imiryango idafite ubwiherero iyindi nayo ikaba ifite ubutujuje ibisabwa.

Abatuye muri aka karere bahamya ko ntawanze kubaho afite ubwiherero bwujuje ibisabwa, ahubwo ngo babiterwa n’amikoro make baba bafite ku buryo bibananira kwiyubakira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Imiryango 531 yo mu karere ka Gakenke ntigira ubwiherero n'ababufite ntibwujuje ibisabwa.
Imiryango 531 yo mu karere ka Gakenke ntigira ubwiherero n’ababufite ntibwujuje ibisabwa.

Uwimana Godeliva, umwe mu bafite ubwiherero butujuje ibisabwa mu Murenge wa Nemba, asobanura ko kugira ubwiherero bwuzuye bisaba amikoro, bikaba biri mu byatumye agifite ubugizwe n’ibiti yashize hejuru y’umwobo gusa.

Ati “Nanjye ntabwo kubera ubukene, icyangoye n’amafaranga yo kugirango nkore isuku y’ubwiherero bushitse, ubu nkaba mfite utwibiti nyine ariko kuburyo nawe wahagera ukabona ko nta suku ihari.”

Uwimana avuga ko atari we wenyine ufite icyo kibazo, kuko benshi mubo baturanye basangiye ikibazo cyo kutagira ubwiherero bwujujwe ibisabwa kuburyo hari n’abatabufite.

Bamwe mu bakuru b’imidugudu basobanura ko kuba hari abaturage batarasobanukirwa akamaro ko kugira ubwiherero, kubera imyumvire ikiri hasi ariko bigaturuka ku buyobozi budakunda kwegera abaturage kugirango bubaganirize kubyiza by’isuku.

N’ubwo iyi mibare igaragara ko ari myi ariko ubuyobozi bwishimira ko bwabashije kuyigabanya, kuko mbere yageraga ku miryango ibihumbi birindwi itari ifite ubwiherero bwujuje ibisabwa, nk’uko umuyobozi w’akarere Nzamwita Deogratias abivuga.

Ati “Ibi bijyanye n’ubwiherero buriya bijyana n’imyumvire kuko hari aho twagiye tugera ugasanga umuntu wize ufite n’inzu nziza ariko wagera inyuma mugikari ugasanga bimeze nabi nta toilet cyangwa se ari ingirwa toilet, ubwo rero icyo tugiye gukora muri iyi minsi abaturage ubundi nk’utushoboye n’ukumuha umuganda natwe tukamushakira uburyo byuzura.”

Abatarumva akamaro ko kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa ngo bazakomeza kuganirizwa kugirango babyumve. Ikibazo cyo kutagira ubwiherero n’ubwo kigaragara mu mirenge yose ariko gikomeye cyane mu Mirenge ya Kamubuga, Rusasa na Gashenyi.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka