Amatsinda y’isuku yatumye indwara ziterwa n’umwanda zigabanuka

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko amatsinda y’isuku, yatumye indwara ziterwa n’umwanda zabibasiraga zigabanuka ku buryo batagisiragira mu mavuriro.

Binyuze mu matsinda y’isuku yo mu midugudu igize akarere ka Bugesera, afasha abaturage kugera ku isuku aho batuye, aho aya matsinda akurikirana ibikorwa biganisha ku isuku mu baturage; birimo nko kwimakaza umuco wo gukaraba Intoki hifashishijwe amazi n’isabune.

Amatsinda y'isuku yatumye indwara ziterwa n'umwanda zigabanuka.
Amatsinda y’isuku yatumye indwara ziterwa n’umwanda zigabanuka.

Mukamusoni Angelique avuga ko mu ngo zabo hatakirangwa indwara ziterwa n’umwanda bitandukanye na mbere y’uko aya matsinda atangira.

Agira ati “ abaturage bose bamenye akamaro k’isuku kuko ubu basigaye bakaraba intoki igihe bavuye mu kwiherero ndetse na mbere yo kurya ari nako babitoza abana babo”.

Habimana Pierre avuga ko ubu abagore basigaye bashyize imbere umuco w’isuku ungo ariko kandi ngo n’abagabo ntibibagiranye.

Ati “ dufatanyiriza hamwe kwigisha abana ariko cyane usanga abagore aribo babikora kuko akenshi aribo bahorana n’abana maze bikaturinda kurwara indwara ziterwa n’umwanda.”

Ibi aba baturage bavuga binemezwa n’ubuyobozi bw’ibigo nderabuzima byo muri aka karere, aho buvuga ko izi ndwara zagabanutse ku buryo mu bantu 50 baganaga mu mavuriro, basangaga abasaga kimwe cya kabiri barwaye indwara zituruka ku mwanda, nk’uko Gaspard Harelimana umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mayange abivuga.

Ati “Ibyo byatumye indwara zirimo nk’impiswi, inzoka n’indwara z’ubuhumekero nk’ibicurane n’inkorora zigabanuka kuko ubu hagati y’abantu batatu na batanu ari bo baba bafite izi ndwara.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu mushinga wa Water Aid, Anne Mutabaruka umwe mu mishinga ifasha akarere ka Bugesera kugera kuri iyi ntego, asaba abaturage kutumva ko hari aho bageze ngo bahagarike kwitabira aya matsinda, ahubwo bakarushaho kuyitabira.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe umuntu akarabye intoki akoresheje isabune indwara ziterwa n’umwanda ziva kuri 44% zikagera ku 8%; mu gihe ukoresheje amazi gusa zigabanuka kugera kuri 23%.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka