Nyanza: Batangiye gutera imiti yica imibu mu ngo

Mu karere ka Nyanza hatangijwe igikorwa cyo gutera imiti yica imibu urugo ku rundi mu mirenge ifite ubwiyongere bwa Malariya.

Ku rwego rw’Akarere ka Nyanza iki gikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu mazu cyatangiriye mu murenge wa Kigoma kuri uyu wa 26 Ukwakira 2015.

Abaguriwe gutera umuti wica imibu mu nzu baba birinze mu buryo bw'imyambarire.
Abaguriwe gutera umuti wica imibu mu nzu baba birinze mu buryo bw’imyambarire.

Dunia Munyakanage ukora muri Minisiteri y’Ubuzima mu kigo cya RBC mu ishami rishinzwe kurwanya Malariya, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2015 indwara ya Malariya yiyongereye cyane ugereranyije n’umwaka ushize wa 2014.

Yagize ati “ Mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara niyo mpamvu twahisemo kongera ingamba ziza ziyongera kuzari zisanzweho zirimo gukangurira abantu kuryama mu nzitiramibi cyangwa gutema ibihuru bicikikije ingo z’abaturage n’ibindi.”

Buri wese mu bagiye gutera umuti wica imibu yahawe igikoresho cye cy'akazi.
Buri wese mu bagiye gutera umuti wica imibu yahawe igikoresho cye cy’akazi.

Dunia Munyakanage yakomeje abivuga bumwe mu butumwa bujyanye n’iki gikorwa cyo gutera imiti yica imibi mu nzu bujyanye no kwitwararika, kubera ko uwo muti ari uburozi mu gihe cyose hatubahirijwe amabwiriza yagenwe mu mikoreshereze yawo.

Ati “Nyuma y’amasaha abiri abantu babihuguriwe bateye umuti mu nzu nyirayo nibwo agomba kuyinjiramo hanyuma hashira iminota 30 agatangira gutoragura udusimba twose twapfuye akaduhambira mu kintu akatujugunya mu musarane.”

Dunia Munyakanage asobanura uburemere bw'indwara ya Malariya mu Rwanda.
Dunia Munyakanage asobanura uburemere bw’indwara ya Malariya mu Rwanda.

Abahuguwe mu gutera uyu muti wica imibu itera malariya baba bambaye bikwije kandi nta kintu baba bemerewe kurya bari muri ako kazi kugeza ubwo kaba karangiye nimugoroba.

Uko ari 56 bahuguriwe gutera umuti wica imibu mu mirenge ya Kigoma, Muyira, Busoro, Ntyazo na Kibilizi mu karere ka Nyanza buri gitondo bakora aka kazi ari uko babanje gukaburirwa kugira ngo hatagira abakishoramo batariye umuti ukabatera gucika intege.

Madamu Kambayire Appoline, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyanza yabwiye Kigali Today ko uburwayi bwa Malariya aribwo buza ku isonga muri aka karere.

Mu bigo nderabuzima by’Akarere ka Nyanza hafi 90% by’abarwayi babasangamo indwara ya Malariya nk’uko Dr Léon Kagabo uyobora ibitaro bya Nyanza abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo cyago cya Malariya nibagihashye kuko batarebye neza yatumaraho abantu kandi aribo mbaraga z’igihugu.

Blaise yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka