Umushogoro si uwabashonji kuko ukungahaye ku ntungamubiri

Nubwo hari abavuga ko umushogoro ari imboga z’abashonji, abashinzwe imirire bemeza ko ukungahaye ku ntungamubiri nk’isombe.

Umushogoro ni amababi y’ibishyimbo, asoromwa agatekwa nk’imboga rwatsi. Abawuteka ahanini bemeza ko uryoha ugeretswe ku bishyimbo. Ibishyimbo bisoromwaho ni ibirengeje amababi abiri biri hafi kuzana urugoyi.

Abagore basoroma umushogoro muri Mirama I.
Abagore basoroma umushogoro muri Mirama I.

Mukansengimpuhwe Jeannette, utuye mu Mudugudu wa Mirama I, Akagari ka Nyagatare, twasanze asoroma umushogoro mu murima we atubwira ko amaze imyaka isaga 30 arya umushogoro ndetse ko ufite intungamubiri nyinshi kurusha izindi mboga rwatsi.

Yagize ati “Nk’uko izindi mboga zirinda indwara ninako umushogoro umeze. Waba ukomeye cyangwa woroheje, umushogoro ni imboga mu zindi si iz’abakene ziribwa nabose.”

Kayihura Azarias, Umukozi w’Ibitaro bya Nyagatare ushinzwe Imirire, yemeza ko umushogoro ukungahaye ku butare n’imyunyu ifitiye umubiri akamaro.

Ngo uretse isombe nta zindi mboga rwatsi zifitiye umubiri akamaro kurusha umushogoro kandi ngo waribwa na buri wese uretse imyumvire ya bamwe.

Agira ati “Hari abatarya injanga ngo ni ubukoko bubakanurira, abandi ngo isombe ntibayirya kuko isa n’amase y’inka. Ni umushogoro rero, bamwe bavuga ari ibiryo by’abashonji nyamara abawurya ni abazi akamaro kawo.”

Uretse kugerekwa ku bishyimbo, umushogoro ngo ushobora no gutekwa nk’izindi mboga rwatsi. Ngo abifite bashobora kuwukaranga bakawurisha ibiryo byose bishoboka. Nyamara ariko ngo hari n’abawurya batabanje kuwuteka (salad) kandi na byo ngo ntacyo bitwara.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nkunda inyigisho zanyu pee!Kuko zitajya kure y’ibyo BIBILIYA yahanuye..,gusa munsobanurire amategeko agenga kohereza igitekerezo kikagera ku bandi,munsubirize kuri 0780650248.

MICOMYIZA Albert yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

umushogoro ndawuzi waratureze, noneho ukamenya guhangana n’inzara cyane bakunze kuyita GASHOGORO, arko iyo uwuriye ukaranze n’ejo wakwifuza kuwusubira.

AHIMANA Celestin yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Mbashimiye Ubwo Butumwa Muduhaye Bwo Kurya Umushogoro Ahubwo Ububutumwa Muzabunyuze No Kuri Radio Rwanda

Libakare Vedaste yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka