Arashimira abarimu b’i Rwamagana bamuteye inkunga ngo yivuze impyiko

Nikuze Vestine, umwarimukazi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murama mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro urwaye impyiko arashimira abarimu b’i Rwamagana kubera inkunga bamuteye.

Nikuze amaze umwaka arwaye impyiko zombie akaba asabwa amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 15 kugira ngo ajye kwivuza mu Buhinde.

Kuba hari abarimo kumufasha, Nikuze ngo biramuha icyizere cyo gukira agakomeza kurerera u Rwanda.
Kuba hari abarimo kumufasha, Nikuze ngo biramuha icyizere cyo gukira agakomeza kurerera u Rwanda.

Abarezi bo mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba mu rwego rwo kumusha kuri icyo kiguzi cy’ubuvuzi bamufashishije ibihumbi 767,900.

Nikuze ubu wamaze gusubira mu Bitaro by’Umwami Faycal ashimira abo barezi, yagize ati "Namenye rwose ko abarimu b’i Rwamagana bamfashije nkaba mbashimira umutima ukunda bagaragaje kandi mbivuze mbikuye ku mutima."

Yongeraho ko abarimu bose bo mu Rwanda babishbojwe bamufasha akazajya kwivuza akazongera akaba muzima ubundi agakomeza akazi ke ka buri munsi nk’uko biri mu nshingano yahawe ubwo yagahabwaga.

Abarimu b'i Rwamagana batanze asaga ibihumba 760 yo gufasha mugenzi wabo urwaye impyiko.
Abarimu b’i Rwamagana batanze asaga ibihumba 760 yo gufasha mugenzi wabo urwaye impyiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Gaspard Bukusenge, yabwiye Kigali Today ko nk’ubuyobozi bakomeje kumutabariza mu karere hirya no hino ku buryo ngo bamwe bagenda batanga uko bifite, gusa agakomeza gukangurira abantu bose baba Abanyarutsiro ndetse no mu gihugu hose gutabara Nikuze.

Nyuma y’uko abarezi b’i Rwamagana bamufashije, ubu kuri konti No 530-403770610166 yafunguriwe kumufasha iri muri Banki y’Abaturage hamaze kugeraho amafaranga asaga miliyoni ebyiri.

Nikuze akavuga ko bimuha icyizere ko azayabona kandi ngo binamutera akanyamuneza ntaheranwe n’umubabaro.

Miliyoni 15 niziboneka zizaza zisanga impyiko 1 yemerewe na mwenenyina nyuma y’uko abaganga basanze ari we ushobora kuyimuha na we akaba yarayimwemereye bityo bakazajyana mu Buhinde kugira ngo ayimuhe.

Cisse Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze bavandimwe kugirira Nikuze impuhwe. Telefone yatanzwe (0788830620) ni iy’umuyobozi w’Akarere ntiyacishwaho ubufasha; ahubwo yakwifashishwa mu gusaba ibindi bisobanuro. Abagize impuhwe
bashaka ku mufasha bakoresha uburyo bukurikira:

1) MTN Mobile Money :0783830784 ya NIKUZE Vestine
2) TIGO Cash: 0725038155 ya NIKUZE Vestine cg
3) NO YA KONTI: 530 403 770 610 166 (GUFASHA NIKUZE KWIVUZA IMPYIKO) muri Banki y’’abaturage ishami iryo ariryo ryose.
4) Abari mu Mahanga bakoresha Western Union bakatumenyesha

Mayor BYUKUSENGE Gaspard/ Rutsiro Dist.

BY. Grd yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Rwose nanjye ndi mwarimu ndumva gufasha uyu mumama ari ibya buri mwarimu nkaba mbona byakorwa gutya :NTA MAFAR LIQUID TUGIRA ARIKO DUFITE AMAFR MENSHI UMWARIMU SACCO UTUBIKIYE YITWA SAVINGS, KANDI NI MENSHI URUGERO NKANJYE MFITEMO ARENGA 400,000.

ndasaba ko mahoro, DEO n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi bakumvikana n’umwarimu sacco /HQ, bakazana form buri wese ku bushake bwe akiyemeza amafr yakurwa kuri iyo savings kdi mu gihugu hose nzi ko byashoboka, kuko hari ayo dutanga yitwa ingoboka ariko ngo ahabwa abagize ibyago dukatwa 300fr buri kwezi, numva twatabara ukiriho kuruta gutabara abasigaye.

MURAKOZE, KWAKIRA IGITEKEREZO CYANJYE ndi mu gakenke.

muzungu yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka