Abanyamakuru barasabwa umusanzu mu kurwanya SIDA

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba abanyamakuru umusanzu mu kurwanya icyorezo cya SIDA, bakangurira abaturage kuyirinda mu biganiro bakora.

Ubu butumwa buratangwa n’iki kigo muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya SIDA muri uyu mwaka wa 2015, aho itangazamakuru risabwa kugaragaza uruhare mu gushishikariza abaturage kwitabira hakiri kare serivise zo kwirinda, kwivuza no kurwanya virusi itera SIDA.

Dr Rwema Olivier asaba itangazamakuru gukoresha ubushobozi rifite rikigisha abaturage kwirinda Sida.
Dr Rwema Olivier asaba itangazamakuru gukoresha ubushobozi rifite rikigisha abaturage kwirinda Sida.

Dr Rwema Olivier, ushinzwe gahunda y’ababana badahuje ibisubizo bya SIDA mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) avuga ko gahunda z’ubukangurambaga zitandukanye zashyizweho na Leta y’u Rwanda zagabanyije umuvuduko w’ubwiyongere bw’ubwandu bwa virusi itera SIDA ariko hakaba hagikenewe intambwe ikomeye, irimo n’uruhare ndakuka rw’itangazamakuru, nk’umuyoboro ugera ku baturage benshi aho bari hose.

Muri ubu bukangurambaga, urubyiruko rurasabwa kuba maso kuko bitewe n’amaraso ashyushye, ngo rusa n’urwugarijwe kurusha ibindi byiciro by’abaturage mu kuba rwakwibasirwa n’iki cyorezo.

Mushimiyimana Marie Grace wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karenge wanakurikiranye ubukangurambaga bwabereye i Nzige mu Karere ka Rwamagana, tariki 16 Ukwakira 2015, avuga ko urubyiruko rwifitemo imbaraga zo kurwanya SIDA ndetse no kwirinda udushukisho abakobwa bakunze guhabwa n’abagabo bakuze cyangwa abahungu bakaduhabwa n’abagore bakuze.

Urubyiruko rusabwa kwitwararika kurushaho mu bijyanye n'icyorezo cya Sida.
Urubyiruko rusabwa kwitwararika kurushaho mu bijyanye n’icyorezo cya Sida.

Nzabahimana Janvier wiga ku Ishuri Nderabarezi rya Bicumbi avuga ko mu gihe urubyiruko rwananiwe kwihangana, rukwiriye gukoresha agakingirizo kugira ngo rurinde ubuzima bwarwo kwibasirwa.

Muhingabire Pierre Celestin ushinzwe iterambere ry’abatunze ibitangazamakuru n’ababiyobora mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru, avuga ko uru rwego rutanga umusanzu mu kurwanya SIDA ruhugura abanyamakuru kugira ngo bajye batangaza amakuru y’ibyo basobanukiwe neza.

Ikigo RBC kivuga ko muri rusange, 3% by’abaturage b’u Rwanda ari bo banduye virusi itera SIDA kandi bitewe n’ingamba zo kuyivuza no kwirinda, iyi mibare ikaba imaze imyaka 10 itiyongera. Abari ku miti basaga ibihumbi 150 kandi itangirwa mu gihugu hose.

Cyakora icyiciro cy’abagore bicuruza (indaya) cyo kiracyugarijwe cyane ugereranyije n’ibindi kuko kugeza ubu ngo abagera kuri 41% baranduye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka