Barasaba ubufasha nyuma yo kurwaza umwana imyaka 14

Kagande Sirivani na Mukasikubwabo Immaculée bo mu karere ka Kirehe barwaje umwana imyaka 14 bakaba basaba ubufasha bwo gukomeza kumwitaho.

Nyuma yo kubyara umwana akaba amaze imyaka 14 atavuga; atabona; atagenda ndetse adashobora no kwicara kubera uburwayi nabo batazi, abo babyeyi baratabaza bavuga ko bamaze kunanirwa kumwitaho nta bufasha babona.

Mukasikubwabo arasaba umugiraneza wamufasha nyuma yo kurwaza uyu mwana
Mukasikubwabo arasaba umugiraneza wamufasha nyuma yo kurwaza uyu mwana

Mukasikubwabo nyina w’uwo mwana agira ati“ Ubu rwose njye ndananiwe usibye kwihangana bya kibyeyi, kumuterura buri kanya mujyana mu bwiherero birangora rwose maze kuruha mbonye nka rya gare ry’abafite ubumuga byarushaho kunshimisha dore ko nta bushobozi mfite bwo kurigura”.

Yakomeje agira ati “umugiraneza wese wamfasha Imana nawe yazamuhemba kandi nanjye nahora musabira imigisha”.

Aba babyeyi bavuga ko kubera kwita kuri uwo mwana rimwe na rimwe bibatera ikibazo cyo kubura umwanya uhagije wo kujya guca inshuro, bakavuga ko rimwe na rimwe iyo babonye uwo bajya guhingira bamusiga mu nzu bagasiga bafunze kugira ngo bashake amaramuko.

Uyu mwana n'ubwo afite imyaka 14 ntashobora no kwicara
Uyu mwana n’ubwo afite imyaka 14 ntashobora no kwicara

Uyu mwana ngo akivuka yabonaga gake ndetse ngo yigeze kugerageza no kugenda ariko uko agenda akura akagenda asubira inyuma ageze mu myaka itanu birangira adashobora no kunyeganyega iyo agerageje kuvuga avuga nk’inyoni.

Ababyeyi be bavuga ko bagannye amavuriro anyuranye yo muri ako karere ariko biba iby’ubusa bananiwe bamujyana mu rugo kuko badafite ubundi bushobozi bwo kuba bagana amavuriro akomeye ndetse ngo n’ubuyobozi bukaba buzi icyo kibazo n’ubwo butagize icyo bugikoraho.

Bavuga ko abana bavukana nawe ko nta kibazo bigeze bagira bakaba bafite ubuzima buzira umuze.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

yooo! birababaje pe! nanjye nkeneye kumenya address nabonaho uriya muryango ngo mbafashe. nanabagira inama yo kugeza uriya mwana I Gatagara bakareba icyo babafasha. kandi ndumva mfite ubushake bwo kugira inkunga financiere Naha uriya mwana akavuzwa.mumbwire aho nayinyuza. murakoze. ariko bajye banamujyana mu masengesho y’abarwayi, nta kinanira Imana. phone yanjye: 0725774360

Delfine yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Rwose mu batanga ubufasha kuri kariya kagare,nanjye Ndimo 0782104547

claudine yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Yoo, birababaje cyane. None ko ku mugani mutatubwiye uko umuntu yabafasha? Ariko binabaye ngombwa nkawe munyamakuru urabizi ko umunyamakuru ari ijisho/umuvugizi wa rubanda cyane aho rubanda itagera. None nta kuntu wazabaza na ministere y’ubuzima icyo yabikoraho? Rwose ni ukubakorera ubuvugizi. Murakoze

kalili yanditse ku itariki ya: 31-10-2015  →  Musubize

mwaduha umurongo wadufasha guhuza inkunga tugafasha uyu mwana? 0783875776. murakoze

Alias Bénie yanditse ku itariki ya: 31-10-2015  →  Musubize

IMANA IBAFASHE NDABUMVA PE NI UBUZIMA BUKOMEYE. DUFATANYE NIBA HARI ABO TWAFATANYA TUKAMUGURIRA KARIYA KAGARE NANJYE NDIMO. TWABIGENZA GUTE NGO DUHUZA IMFASHANYO?

NTUKANYAGWE ROSE yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Imana ikomeze ibahe kwihangana birakomeye pe! None se uwagira icyo abafasha yababona gute

Umuhoza Annick yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka