Nyabihu: Abitabira servisi zo kuboneza urubyaro ni 45, 5%

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu basanga kuba serivise zo kuboneza urubyaro zisigaye zishyurwa bishobora kuzagabanya umubare w’abazitabiraga.

Mukamunana Alice ni umwe mu baturage,asanga kuboneza urubyaro ari ingirakamaro kuko bifasha uwabikoze kutabyara abana benshi adashoboye kurera no kubonera ibyo bakeneye.

Dusenge asaba abaturage kwitabira serivise kuko amafaranga bayitangaho ari make ugereranije n'agaciro kayo
Dusenge asaba abaturage kwitabira serivise kuko amafaranga bayitangaho ari make ugereranije n’agaciro kayo

Ku birebana n’impungenge z’uko kuba iyi serivise isigaye yishyurwa bishobora kugabanya umubare w’abayitabira agira ati “Hari icyo bizahindura kuko hari umuntu ayo mafaranga bashyizeho utazayabona, ubwo rero ntajye kuboneza urubyaro.”

Yongeraho ko kuba serivise yo kuboneza urubyaro isigaye yishyurwa ari inzitizi kuri bamwe ngo kuko abantu bose babyifuza Atari ko bayabona.

Muri muri gahunda yo kuboneza urubyaro, Nyabihu iri inyuma ugereranyije n’impuzandengo y’u Rwanda muri iyi gahunda.

Dusenge Pierre ushyinzwe ubuzima muri aka karere, avuga ko ku rwego rw’igihugu abiyitabira imibare iri hejuru ya 50%,mu gihe muri Nyabihu imibare bakiri kuri 45,5%.Umwaka ushize bakaba baravuye kuri 42%.

Ku mpungenge abaturage bagaragaza z’uko abitabira iyi gahunda bashobora kugabanuka n’ubwo n’ubundi batari benshi, Dusenge Pierre avuga ko bishoboka ariko ko bazakomeza ubukangurambaga abaturage bakarushaho kumva akamaro k’iyi serivise bakayitabira.

Yongeraho ko kugira icyo batanga kuri serivise bahawe ari umuco mwiza utuma baha agaciro iyo serivise.

Agira ati “Abantu bakwiye gutozwa umuco, serivise bahawe bakagira icyo
bayitangaho. Ni naho bayiha n’agaciro.”

Yongeraho ko ku birebana n’ibiciro, amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima avuga ko ku rwego rw’ikigo nderabuzima ushaka kwisuzumisha ngo ahabwe uburyo bwo kuboneza urubyaro yishyura igiceri cy’ijana gusa.

Agashinge gakoreshwa ni amafaranga 500, agapira bashyira mu nkondo y’umura kamara igihe kirekire ni amafaranga 1500,agapira bashyira mu kuboko kamara igihe kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu kakaba kagura amafaranga 1000.

Dusenge avuga ko ugereranyije n’akamaro ka gahunda yo kuboneza urubyaro, amafaranga abaturage bacibwa atari menshi, akaba asaba abaturage kuyitabira.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka