Babangamirwa n’ukwezi bamara bativuza bararishye mitiweli

Abaturage bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, barasaba gukurirwaho ukwezi bamara bativuza nyamara baramaze kwishyura ay’ubwisungane.

Aba baturage bavuga ko iyo umwaka wa mitiweli ushize, bakishyura amafaranga y’undi mwaka ukurikiyeho, bamara ukwezi kumwe bativuza, ibi bikabagiraho ingaruka igihe habaye ikibazo cy’uburwayi.

Abaturage basaba ko bakurirwaho ukwezi bamara bativuza kandi barishyuye.
Abaturage basaba ko bakurirwaho ukwezi bamara bativuza kandi barishyuye.

Munyaruyange Alexander utuye muri uyu murenge, avuga ko iyo bamaze kwishyura ubwosungane mu kwuvuza, ababasaba gutegera ukwezi kugirango babone gutangira kwivuza.

Kimwe na bagenzi be, avuga ko muri uku kwezi iyo bahuye n’uburwayi, bakajya kwivuza, bababwira ko bagomba kwiyishyurira 100% kimwe n’abandi bose batarishyura ubu bwisungane.

Agira ati “Kuri twe twumva ari akarengane, kuko tuba twarishyuye, barangiza bakadusaba kumara ukwezi tutivuza kuri mitiweli, rwose mwadufasha bakabikuraho. Kuko ikifuzo cyacu, nuko twakwishyura tugahita dutangira kwivuza.”

Tariki 13 Ukwakira 2015, Ubwo umunyamabanga wa Leta uhoraho muri minisiteri y’ubuzima D.r Ndimubanzi Patrick, yifatanyaga n’aba baturage mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya A 2015, aba baturage bamugejejeho iki kibazo, maze bamusaba ko yabafasha uku kwezi kukavanwaho.

Dr Ndimubanzi Patrick, yasobanuriye ko iyo wari usanzwe wishyura mitiweli buri mwaka, ko uku kwezi kuba kutakureba ngo keretse ku muntu ugitangara kwishura mitiweli bwa mbere.

Gusa akaba yarababwiye ko atari azi ko iki kibazo gihari, maze abemerera ko agiye kugikurikirana vuba, kandi kikabonerwa igisubuzo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka