Minisitiri Binagwaho yatsindiye igihembo gihanitse mu by’ubuzima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, yatsindiye igihembo cya Roux Prize, gihabwa abayobozi bagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu buvuzi.

Iki gihembo kibarwa nk’igikomeye ku rwego rw’isi, Dr. Binagwaho abaye uwa kabiri ucyegukanye kuva cyatangira gutangwa mu 2013 gitanzwe na n’ikigo cya Institute for Health Metrics and Evaluation (IHME) cyo muri Kaminuza ya Washington.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Agnes Binagwaho arahabwa igihembo cyo kuba indashyikirwa ku rwego rw'isi mu by'ubuzima.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho arahabwa igihembo cyo kuba indashyikirwa ku rwego rw’isi mu by’ubuzima.

Minisitiri Binagwaho ufite ubunanararibonye mu buvuzi bw’abana, yatangaje ko u Rwanda rugeze kure akurikije uko yarusanze nyuma y’i 1994, aho yari avuye aho yakoraga mu Bufaransa agasanga igihugu cyarasenyutse nta bikorwaremezo na benshi mu baganga barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abandi barahunze igihugu.

Yagize ati “Nta cyizere cyari gihari mu buvuzi bw’icyo gihe, nta miti nta n’ibikoresho byo kwifashisha mu buvuzi. Ndibuka ntahukana imiti ipima ibiro mu gikapu cyanjye kugira ngo njye mbasha kuyifashisha.”

Akazi Dr. Binagwaho yakoze muri ghunda ya Guverinoma y’u Rwanda ko kongera gusana igihugu kugira ngo abaturage bakennye cyane bagerweho n’ubuvuzi biri mu byamuhesheje iki gihembo gifite agaciro kagera kuri miliyoni 73Frw.

Mu mirimo itandukanye yagiye akora harimo kuba yarabaye umuganga, ayobora komisiyo yo kurwanya Sida, aza kuba Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE kugeza mu 2011 aho yagirwaga Minisitiri w’Ubuzima.

Iki gihembo kandi yagihawe kuko yagize uruhare mu gukoresha imibare izwi nka GBD, ihuriweho n’ibihugu bigera ku 115 ifasha mu gupima uko ubuvuzi bufasha mu guhangana n’indwara z’ibyerezo. Mu myaka 20 ishize u Rwanda rwaje mu bihugu byakoreshaga ubu buryo ku rwego rw’isi.

Iki gihembo kitiriwe umuganga witwa David Roux n’umugore we Barbara, gihabwa uwagaragaje umurava n’udushya no gukoresha ibarurishamibare mu guteza ubuzima bw’abaturage imbere.

Minisitiri Binagwaho arashyikirizwa iki gihembo mu muhango ubera i Washington kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukwakira 2015.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Honorable Minister wacu turamushyigikiye.
Afite ibitekerezo n’ibikorwa by`iterambere.

Elias C. yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka