Abahanga mu buvuzi bwibanda kuri malariya bavuga ko igihugu gishobora kuyirwanya ariko ibihugu bituranyi bitabikoze ngo nta cyo biba bimaze.
Abanyamuryango bagera ku 1000 b’ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA Agahozo), bagiye kuvurwa indwara y’amaso.
Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bifashijwe na Ministeri y’Ingabo hamwe n’iy’Ubuzima, byiteguye impuguke mpuzamahanga mu by’ubuzima kubera ikibazo cya Malaria.
Ubuyobozi bw’AKarere ka Ngororero bwasabye abahatuye kwirinda ikintu cyose kirimo n’umwanda gishobora kubakururira indwara, kandi bafite ubushobozi bwo kuzirinda.
Gisagara nka kamwe mu turere twagaragayemo Malariya nyinshi, abaturage baho barasabwa kujya borohereza abashinzwe gutera imiti yica imibu.
Ikigo nderabuzima cya Kirinda mu Karere ka Karongi cyatashye inyubako nshya kuri uyu wa 04 Mata 2016, cyemeza ko igiye kugifasha kunoza serivisi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba abakangurambaga b’ihungabana kongera ingufu mu kazi kabo muri iki gihe cyo kwibuka kuko rigenda rihindura isura.
Ubushakashatsi bw’ikinyamakuru the Economist bugaragaza ko Abanyafurika bafite ubudahangarwa ku ndwara kurusha Abanyaburayi n’Amerika, bitewe no kwitabira inkingo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, arashishikariza abikorera gushora imari no mu rwego rw’ubuzima kugira ngo bifashe buri Munyarwanda kubone ubuvuzi bwiza.
Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo rurabakangurira gukorera hamwe bityo bibarinde amakosa ashobora gutuma badaha servisi nziza abarwayi.
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kizigisha ubuhanga mu kunoza imitangire y’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Abakorerabushake ba Croix Rouge mu Karere ka Kirehe baravuga ko bagiye kongera ibikorwa by’ubujyanama ku ihungabana nyuma y’amahugurwa bahawe n’uyu muryango ku matariki 21 na 22 Werurwe 2016.
Abakirisitu b’itorero ry’Imana ry’Isezerano Rishya” mu Karere ka Nyamasheke barishimira ko itorero ryabo ryita ku bitunga roho n’ibibungabunga ubuzima bwabo.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana basanga ivuriro bubakirwa rizabakiza imvune baterwaga no kwivuriza kure.
Abashinzwe amasomo mu bigo by’amashuri yisumbuye bikorera mu Karere ka Gatsibo, barashishikarizwa gufatanya n’ababyeyi b’abana babasobanurira ibijyanye n’imyororokerere.
Abarwariye mu Bitaro bya Rwamagana bavuga ko umunsi wahariwe abarwayi ubongerera icyizere kuko basurwa bakanitabwaho, bagasaba ko bitarangirana n’uwo munsi gusa.
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga barifuza ko bakorerwa ubuvugizi bakajya bakirwa n’Ibitaro bya Ruri biri mu Karere ka Gakenke.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gitoki muri Gatsibo baracyabanza mu bavuzi gakondo iyo barwaye, mbere yo kugana ikigo nderabuzima.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Dr Alvera Mukabaramba, yatangaje ko mu Rwanda hagiye gutangira ubukangurambaga ku isuku yo mu Kanwa.
Abashinzwe ubuhinzi (Agoronome) mu mirenge y’Akarere ka Huye basabwe umusanzu mu kongera ubukangurambaga bwo kwitabira ubwisungane mu kwivuza.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza bavuga ko serivisi z’ubuzima bahabwa n’abajyanama b’ubuzima babegereye zibafatiye runini mu buvuzi bw’indwara.
Hari abana bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi babayeho nabi kubera kutitabwaho n’ababyeyi bavuga ko batabona babona.
Abadepite n’abasenateri basuzuma irangamimerere n’uburyo abagore batwite banduye virusi itera SIDA bakurikiranwa, basabwe gukorera ubuvugizi gahunda zitishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.
Abashinzwe ubuzima mu Karere ka Nyagatare bahangayikishijwe na bamwe mu babyeyi bafata imiti igabanya ubukana bayihagarika kubera ingendo ndende.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye bavuga ko hari ababyeyi bagihisha inda batwite, bikagorana kwita ku buzima bw’umwana n’ubwabo.
Pro-femme itangaza ko miliyoni 129 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe kurwanya ubwandu butera Sida.
Igikorwa cy’ubutabazi bwo kutanga amaraso cyakorewe mu kigo nderabuzima cya Nyanza mu karere ka Nyanza cyitabiriwe n’abaturage barenga abo bateganyaga.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burateganya kororera amafi mu ngomero zifata amazi yifashishwa mu buhinzi, bugamije kurwanya ikwirakwizwa rya Malariya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yaburiye Abanyarwanda ko badakwiriye gukerensa indwara y’ibicurane, kuko utayivuje neza ishobora kumugiraho ingaruka zikaze.
Ababyeyi babyarira mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, baravuga ko babangamiwe n’umuhanda uhagana utuma bamwe muri bo bakuriramo inda mu nzira.