Biyemeje kuzamura ubwitabire mu kwishyura mituweri

Serivisi ishinzwe ubuzima mu Karere ka Karongi yiyemeje kuzamura ikigereranyo bariho mu kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Nyuma yo gusanga ubwitabire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza bukiri hasi hagereranyijwe n’uko byari biteganyijwe, mu Karere ka Karongi, abafite aho bahuriye n’iyi gahunda biyemeje kongera ingufu mu bukangurambaga.

Nizeyimana Abdou, Umukozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Karongi, asaba abajyanama b'ubuzima kubera abaturage urugero mu kwishyura mituweri.
Nizeyimana Abdou, Umukozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Karongi, asaba abajyanama b’ubuzima kubera abaturage urugero mu kwishyura mituweri.

Ntezimana Anastase, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bubazi mu Murenge wa Rubengera avuga ko bumwe mu buryo bagiye kwifashisha mu guhangana n’iki kibazo ari uguhera ku bajyanama b’ubuzima.

Yagize ati “Imibare iragaragaza ko tukiri hasi mu gutanga mituweri, tugiye gukoresha abajyanama b’ubuzima, ubundi kandi tunakorehe amaradiyo kugira ngo nibura uku kwezi kurangire turi ku 100%.”

Nizeyimana Abdou, Umukozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Karongi, na we avuga ko nta mujyanama w’ubuzima wakagombye kujya gukangurira abandi kwitabira gutanga mituweri na we atababereye urugero.

Gira ati “Abajyanama b’ubuzima ni bo tugiye guheraho kuko ni bumwe mu buryo bwo kwifashisha, kuko ni bamwe mu bahura n’abantu benshi mu bijyanye n’ubuzima, ubundi tuzakoresha ubundi buryo burimo no gukorehsa umugoroba w’ababyeyi.”

Nubwo imibare mishya igaragaza ko Akarere ka Karongi kageze ku kigero cya 54% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ku biyishyurira, kakaba ku kigero cya 67% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza muri rusange, umwanzuro w’inama njyanama uteganya ko kagomba kuba kageze ku 100% bitarenze ku wa 11 Ugushyingo 2015.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka