Abarangiza mu buforomo n’ubabyaza barasabwa kwitwararika mu kazi

Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Kabgayi burasaba abarangiza muri bene aya mashuri kwitwararika mu kazi badakurikiye inyungu zabo bwite.

Umuyobozi w’iri shuri, Sœur Mukantaba Domitila, asaba abarangiza kwita ku barwayi kuko ari cyo kiba cyaratumye bafata umwanya bakajya kwicara ku ntebe y’ishuri.

Abarangiza mu mashuri y'ubuforomo n'ububyaza barasabwa gukurikiza amategeko no kugira ubwitange mu kazi kugira ngo bakumire impfu z'ababyeyi n'abana.
Abarangiza mu mashuri y’ubuforomo n’ububyaza barasabwa gukurikiza amategeko no kugira ubwitange mu kazi kugira ngo bakumire impfu z’ababyeyi n’abana.

Sœur Mukantaba agira ati, “ Ntimukagire icyo musimbuza umurwayi, kandi sinshaka ko hazagira ubinubira kuko iyo hari ubinubiye yibaza aho mwaze n’icyo mwize”.

Kuri uyu wa 23 ubwo abaforomo n’ababyaza 199 barangizaga mu ishuri rya Kabgayi, Sœur Mukantaba yagaragaje ko kugirango abaforomo barangije babe abakenewe mu mwuga bisaba ko bamenya gucunga neza ibyo bahabwa ngo banoze akazi no kurushaho kuzamuka mu ntera, barushaho kongera ubumenyi.

Bamwe mu baforomo n’ababyaza barangije muri iri shuri, bavuga ko bifuza ko bakwemererwa kuva ku kurangiza gusa icyiciro cya mbere cya kaminuza ahubwo ishuri ryabo rigahabwa ubushobozi bwo kwigisha n’icyiciro cya kabiri.

Hifujwe kandi ko ishuri ryafashwa kongererwa ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri benshi, dore ko ryatangiye ryakira igitsina gore gusa, ubu bakaba baratangiye no kwakira abagabo, uwa mbere akaba amaze kurangiza.

Sr Mukantabana asaba abarangiza amashuri yabo mu buforomo n'ububyabza kudashaka inyungu zabo cyane kurusha iz'abarwayi.
Sr Mukantabana asaba abarangiza amashuri yabo mu buforomo n’ububyabza kudashaka inyungu zabo cyane kurusha iz’abarwayi.

Ku kifuzo cyo kuba iri shuri ryatanga impamyabushobozi z’icyiciro cya kaminuza, intyumwa ya Minisiteri y’uburezi ivuga ko nta kigoye kirimo kuko mu mabwiriza agenga uburezi mu Rwanda ntaho abangamiye iyo gahunda.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko nta rundi rwitwazo mu mikorere idatunganye u kazi k’umuforomo n’umubyaza wahawe impamyabumenyi kuko aba yizewe n’inzego zimugana n’izamugiriye icyizere cyo gutabara abageze mu kaga.

Bamwe mu banyeshuri barangije muri iri shuri bavuga ko bagiye gushyira imbere mu kazi kabo ibikubiye mu ndahiro bagira nyuma yo guhabwa impamyabushobozi, indahiro yibanda ku kunoza umurimo wo gutanga ubuzima igihe ababyeyi babyara.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka