Hafashwe ingamba nshya zo kurwanya imirire mibi

Abagize ihuriro ryo kuzamura imirire mu Karere ka Gicumbi SUN (Scaling Up Nutrition) bafashe ingamba zo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.

Hari kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2015 ubwo ihuriro ryabagize SUN bateraniye hamwe bareba impamvu imirire mibi idacika mu bana banafata ingamba zo kubikemura.

Abagize ihuriro SUN bunguranye ibitekerezo bafata ingamba zo gukumira indwara zikomoka ku mirire mibi.
Abagize ihuriro SUN bunguranye ibitekerezo bafata ingamba zo gukumira indwara zikomoka ku mirire mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibere Myiza y’Abaturage, Mujawamariye Therese, yavuze ku mu mpamvu zagaragajwe zituma imirire mibi idacika harimo ubumenyi buke bwo gutegura ifunguro ry’umwana rikungahaye ku ntungamubiri n’ababyeyi bamwe batakaza inshingano zo kurera abana babo.

Yagize ati “Jyewe iyo ndeba nsanga impamvu indwara ya Bwaki idacika burundu ari ukubera ababyeyi bamwe bafite imyumvire mike y’uko batazi inshingano zabo no kutamenya kurera”.

Hatunzwe urutoki ababyeyi b’abagabo beza imyaka aho kuyihunika ikabafasha gutunga abana babo bagahitamo kuyisarura bayigurisha ugasanga abana babo babuze ibibatunga bagakurizamo kurwara Bwaki.

Padiri Mudacyahwa Jean Damascene, Umuyobizi Wungirije mu Ihuriro SUN (Scaling Up Nutrition) akaba ashinzwe Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi Gatorika ya Byumba, we avuga ko nyuma yo kubona ibitera Bwaki bikubiyemo ibintu byinshi bafashe ingamba zo kujya kwigisha abaturage uburyo bagomba kujya bategura ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage (hagati) avuga ko Bwaki ikomoka ku myumvire mike y'ababyeyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage (hagati) avuga ko Bwaki ikomoka ku myumvire mike y’ababyeyi.

Yavuze ko bazabigisha kumenya guteka indyo yuzuye, uburyo babitegura n’uburyo bwo kubigaburira umwana ndetse no kubafasha guhindura imyumvire bakamenya akamaro n’inshingano zo kurera abana babo neza ndetse no kugira isuku.

Ku miryango ikennye, ngo bazayongerera ubushobozi babumbira mu matsinda no kubigisha bakivana mu bukene.

Ibikorwa byo kwigisha ababyeyi bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bikaba bizahera mu mirenge wa Kageyo na Mutate.

Izi ngamba zo kurwanya imirire mibi mu bana yitezweho gukiza abana bagera kuri 38 % mu Karere ka Gicumbi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka