Ahangayikishijwe no guhezwa mu kazi kubera igicuri yarwaye

Ndayishimiye Jean de Dieu, wakize indwara y’igicuri, avuga ko afite impungenge z’uko ashobora guhezwa ku murimo kubera iyo ndwara yarwaye.

Ndayishimiye utuye mu murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, avuga ko afite impungenge agendeye ku buryo mu buzima busanzwe, abona abantu baha akato abarwayi b’igicuri, akavuga ko ahangayikishijwe n’uko iryo hezwa ryaba riri no mu zindi nzego zitanga akazi.

Ndayishimiye avuga ko afite impungenge ko ashobora guhezwa ku isoko ry'umurimo kubera ko yarwaye igicuri.
Ndayishimiye avuga ko afite impungenge ko ashobora guhezwa ku isoko ry’umurimo kubera ko yarwaye igicuri.

Agira ati “Nshobora kujya nk’ahantu bakumva bati ‘agira iki kibazo! Haza nk’undi, kubera ikibazo jyewe mfite, ugasanga jyewe banshyize ku ruhande, bankoreye wenda icyo nakwita ivangura.”

Uyu musore ufite imyaka 31 y’amavuko, yarangije kaminuza mu 2013. Yize mu ma kaminuza abiri.

Mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri yahize ibijyanye no gupima ubutaka (Topography), naho mu yahoze yitwa ISAE Busogo ahiga ibijyanye no kwita ku butaka n’amazi (Soil and Water Management).

Uwambajemariya avuga ko nta munyarwanda ugomba guhezwa.
Uwambajemariya avuga ko nta munyarwanda ugomba guhezwa.

Akomeza avuga ko kuri ubu nta kazi afite. Asaba ubuyobozi kugenzura iby’icyo kibazo kugira ngo naho cyaba kiri gicike.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ntawe ushobora kumuheza ku isoko ry’umurimo.

Ati “Turamwegera tumugaragarize ko nta kibazo yakwiye kugira, kubera ko dufite gahunda yo kubaka ubushobozi kuri bose kandi tugateza imbere ibikorwa by’Abanyarwanda bose ku buryo budaheza. Nta munyarwanda rero ugomba guhezwa.

Ntabwo twamwubakira icyizere ngo agarure imbaraga, namara kugira icyo cyizere…ngo abure ayo mahirwe.”

Ndayishimiye avuga ko yamenye ko arwaye indwara y’igicuri mu mwaka wa 2007. Aho cyamufataga akikubita ahasi. Yatangiye kwivuza ajya i Kigali ahantu avuga ko hamberaga kure.

Mu 2009 nibwo yatangiye kwizuriza i Butaro. Atangira kubona imiti akayinywa uko abisabwa, ku buryo ngo ubu amaze imyaka itanu atarongera gufatwa n’igicuri ngo yikubite hasi. Avuga ko yakongera kurwara ari uko iyo miti ayibuze.

Norbet NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka