"Kura usobanutse" itegerejweho gufasha abana kumenya ibijyanye n’imyororokere

Ihuriro ry’Abagide mu Rwanda ryatangije gahunda bise "Kura usobanutse" izafasha abana kumenya ibijyanye n’imyororokere ikabarinda gukumira inda zitateganyijwe.

Iyi gahunda ireba abana bari hagati y’imyaka 10 na 14 n’ababyeyi babo aho bigishwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kandi bakavuga ko yabafashije kumenya ubuzima bwabo ugereranyije na mbere.

Abana bo mu Karere ka Bugesera bitabiriye iyi gahunda.
Abana bo mu Karere ka Bugesera bitabiriye iyi gahunda.

Abanyeshuri bo mu karere ka Bugesera bigishwa muri iyi gahunda, bavuga ko batari basobanukiwe n’ubuzima bw’imyororokere, cyane ko n’ababyeyi batabahaga umwanya mu kubibasobanurira, nk’uko Habyarimana Jean D’Amour wiga mu ishuri ribanza rya Mayange A.

Agira ati "Aho iyi gahunda itangiriye mu mwaka wa 2014 yahinduye imyumvire yacu kuko batwigishije uko umuhungu agomba kwitwara igiye yiroteyeho ndetse banatubwira ibyo tuzahura nabyo."

Mukeshimana Honorine nawe bigana we aravuga ko yahuye n’ikibazo cyo kubyuka yanduje uburiri maze ntinya kubibwira ababyeyi ariko naje kubibabwira bambwira ko ari ibintu bisanzwe.

Umwe muyobozi w'abaguide.
Umwe muyobozi w’abaguide.

Ababyeyi bavuga ko byabateraga isoni gusobanurira umwana impinduka zamubayeho mu bihe by’ubwangavu cyangwa ku bugimbi, ariko ubu iki kibazo ntikikibaho, nk’uko bivugwa na Nyiramisigaro Venancia.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera Uwiragiye Priscilla, avuga ko kuba iyi gahunda irimo ababyeyi bizabafasha guhindura imyumvire.

Ati "Ndasaba abana gushyiramo uruhare rwabo kugira iyi gahunda ibashe kugera kuntego zayo."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abaguide mu Rwanda Umutoniwase Josiane, avuga ko bashyize ababyeyi n’abarimu muri iyi gahunda bitewe n’uko aribo bagomba kuba ku isonga yo gusobanurira abana ubuzima bw’imyororokere.

Kugeza ubu nta mibare umuryango w’’Abagide uragira igaragaza aho ikibazo kigeze gikemuka, kuko uvuga ko hashize igihe gito.

Gusa uvuga ko umaze kugera ku bana 1.150, mu turere twa Gakenke, Kicukiro na Bugesera gusa hakaba hari gahunda yo kuyigeza no mu tundi turere, muri iyi gahunda uyu muryango ufashwamo na na Kaminuza ya George town binyuze mu mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuzima Institute for Research in Health gikorera mu Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka