Kweli Alexandre w’imyaka 23 uherutse kwica umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kuri uyu wa mbere tariki ya 23/12/2013, yaburanishirijwe aho icyaha cyakorewe mu kagari ka Kizimyamuriro mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe.
Urukiko rwa Gisirikari rumaze kwanzura ko Lt Joel Mutabazi wigeze kuba mu barinda Perezida wa repubulika, Paul Kagame n’abandi bantu 15 bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’uko urubanza rutanbgira mu mizi. Babiri nibo barekuwe kuko nta bimenyetso urukiko rwabonye byatuma bakekwa.
Umucuruzi Habumuremyi Alphonse n’umusilikare Sgt Ayishakiye Bonaventure bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène wiciwe mu karere ka Burera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013.
Abanyarwanda bane bakekwaho kwica Dickson Tinyinodi ukomoka mu gihugu cya Uganda wari umuvanjayi ku mupaka wa Gatuna bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rw’Akarere ka Gicumbi.
Abarimu 3 bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare baregwa kutubahiriza amategeko y’imigendekere myiza y’ibizamini bya Leta nabo bagasaba urukiko kubagira abere dore ko nta kimenyetso gifatika kibemeza icyaha.
Umugabo umwe muri bane bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène, yagizwe umwere naho abandi batatu barimo n’umusilikare umwe, bazasomerwa imyanzuro y’urubanza tariki 06/12/2013.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwemeje ko Hitiyaremye Aphrodice wari umuyobozi wa sosiyete y’ubwubatsi ya “Just Size” yubatse isoko rya Kijyambere ry’akarere ka Nyanza afungirwa by’agateganyo kugira ngo ubutabera buzajye bumubonera igihe bumushakiye ku byaha akurikiranweho birimo gutanga Sheki zitazigamiwe.
Kuri uyu wa kane tariki ya 14/11/2013, urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwategetse ko Uwamahoro Dative na Mukeshimana Claudine bakurikiranyweho urupfu rwa Kaporari Minani François (umugabo wa Uwamahoro) baba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha baregwa.
Abanyeshuli bane bahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga icyaha cyo gutwika ku bushake ishuli ryabo rya ES Byimana bajuririye urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza umwe muribo yarekuwe tariki 15/11/2013 kubera ko imyaka ye itamwemerera uburyozwacyaha.
Umuturage wo mu karere ka Ruhango, Merard Munyaneza, uhagarariye umuryango we uburana n’aka karere ka Ruhango mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, atangaza ko nyuma yo kukageza mu rukiko, kakizana ubuhendabana kugirango babashe kubariganya.
Bimaze kugaragara ko mu karere ka Rulindo abantu kwica abandi bamaze kubica amazi nk’uko bamwe mu baturage bagenda babyita.Aho usanga umwana yishwe,umugabo yishwe,umugore yishwe,mbega byabaye nk’umukino.
Nyuma y’iminsi haboneka ibyaha by’ubwicanyi mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rulindo, kuri uyu wa 31/10/2013, babiri mu bakekwaho ibyo byaha baburanishirijwe imbere y’abaturage aho babikoreye mu mirenge ya Bushoki na Burega.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano mu karere ka Nyamasheke rwategetse ko Ndagijimana Jean Pierre wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ndetse na mugenzi we Ntaganzwa Antoine bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gushaka indonke, bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha.
Kuburanishiriza imanza ahakorewe ibyaha kuko bitanga isomo ku bandi baturage, nibyo ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare bwifuje nyuma y’aho tariki 08/10/2013 muri uwo murenge haburanishirijwe imanza 3 z’abakekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Medard Munyaneza utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa 09/10/2013 yagejeje ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga arega akarere ka Ruhango kubera isambu y’umuryango we yubatswemo isoko ntiwahabwa ingurane.
Urubanza rw’abagabo bane, abasivili batatu ndetse n’umusilikare umwe, bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène, rwasubitswe nyuma yo gusanga umwe muri abo bagabo adafite umuburanira imbere y’amategeko. Ruzasubukurwa tariki 20/11/2013.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Development Agency “RTDA”) kirasabwa kwishyura indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miliyali 3 na miliyoni 5 kubera igihombo cyateje Entrerprise de construction Sebulikoko.
Abakozi mu nzego zitandukanye za Leta bakoreye urugendo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 17/09/2013 mu rwego rwo gukemura ibibazo abaturage b’aka karere bari bamaze iminsi babashyikiriza bavuga ko akarere kabarenganyije.
Abagabo bane bo mu kagari ka Gaseke, mu murenge wa Ruhunde, akarere ka Burera, bashinjwa gufatanwa ikiyobyabwenge cya kanyanga baciriwe urubanza imbere y’imbaga y’abaturage batuye muri ako gace.
Perezida Kagame yatanze igitekerezo ko umubare munini w’ibirarane by’imanza ziterwa n’ubwinshi bw’abatanga ibirego wacyemurwa no kongerera ubushobozi inzego z’abunzi, gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kongera ihazabu n’ibihano bigenerwa abanyamakosa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuhanaguraho icyaha yari akurikiranyweho cyo “gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko”.
Imanizabayo Clementine wo mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro arashaka indezo y’umwana yabyaranye na Hanyurwabake Laburenti mu buryo butemewe n’amategeko, ariko ubuyobozi bw’umurenge bukaba buvuga ko kurangiza urwo rubanza bigoye kuko Hanyurwabake adashobora kubona ibyo atanga byo kurera uwo mwana.
Abantu batanu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri witwa Dusabeyezu Sehungu Emmanuel bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gihango ruherereye mu karere ka Rutsiro, tariki ya 07 n’iya 09/08/2013 kugira ngo basabirwe kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kubera ibyaha bakurikiranyweho.
Ubuyobozi bw’akagari ka Rugando mu murenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo, buratabariza ikibazo cy’ikibanza kiburanwa n’umusaza Mugiziki Aloys na Fred Ntagungira Alias Rushirabwoba kuko ngo gishobora gutuma umwe muri bo ahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba abaturage kwirinda imanza zidafite aho zishingiye kuko bikurura amacakubiri mu miryango bikanadinziza iterambere ryayo.
Kuri uyu wa kabili tariki 23/07/2013, mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, ubuyobozi bwasabye ko impfubyi ya Jenoside isubizwa isambu yari yarambuwe mu buriganya n’umuntu wamufatiranye mu bibazo akiri umwana muto.
Bamwe mu bavuga ko banyazwe amasambu yabo akandikwa mu mazina y’abatari ba nyirabwo barasaba ko habaho ubutabera bumeze nka “Gacaca” kuko inkiko zisanzwe zibakerereza.
Abana batatu muri bane bashinjwaga gutwika ishuri Ecole des Sciences Byimana riherereye mu Ruhango, bakatiwe imyaka ibiri y’igifungo undi akatirwa umwaka umwe n’igice n’urukiko rwisumbuye mu Karere ka Muhanga.
Ku nshuro ya mbere, abana batandatu bashinjwa kuba aribo batwitse ishuri ryisumbuye rya Byimana (Ecole des Sciences Byimana) bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga tariki 20/06/2013.
Umunyamkuru kuri City Radio, Aboubakar Adams uzwi ku izina rya Dj Adams kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013 arasomerwa urubanza amaze igihe aburana.