Bugesera: Kanakuze Fidele yahamijwe icyaha cy’ubwicamubyeyi

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu karere ka Bugesera, tariki 18/2/2014, rwahamije Kanakuze Fidele icyaha cy’ubwicamubyeyi mu rubanza rwasomewe aho icyaha cyakorewe mu kagari ka Rebero mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera.

Umucamanza Yankurije Dative wari uyoboye inteko y’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo nta gaciro yigeze iha ibyavuzwe n’uregwa wemereye urukiko ko yatemye nyina Kabarerwa Patricie wari ufite imyaka 72 y’amavuko agasobanura ko byatewe ngo n’uko nyina yamututse akanamuhamagarira amadayimoni nk’uko yabisobanuye ubwo urubanza rwaburanishwaga tariki ya 24/1/2014.

Ibisobanuro Kanakuze Fidele yatanze nta gaciro urukiko rwabihaye kuko rusanga ngo ari uburyo bwo gushaka koroshya icyaha bigaragara ko cyakoranywe ubugome bwa kinyamaswa nk’uko bisobanurwa n’ umucamanza Yankurije Dative.

Kanakuze imbere y'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Kanakuze imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Yagize ati “kuba uregwa yemera icyaha akanagisabira imbabazi, urukiko rwavuze ko nta nyoroshyacyaha agomba kubona bitewe n’ubugome yakoranye icyo cyaha atemagura nyina umubyara, akamucocagura kugeza apfuye nk’uko bigaragara no ku mafoto ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko”.

Umucamanza Yankurije yanavuze ko kwemera icyaha kwe kandi urukiko ngo rusange bitamuvuye ku mutima kuko avuga ko yakubise nyina umuhoro rimwe yabona yituye hasi akiruka binyuranye n’ibigaragara ku mafoto.

Nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu, abaturage bari bakubise buzuye bitabiriye urwo rubanza, barimo n’abavandimwe b’uregwa bavuze ko icyo gihano kimukwiriye dore ko ari nacyo yari yasabiwe n’ubushinjacyaha.

Abaturage bari benshi baje kumva uko urubanza rwa Kanakuze rusomwa.
Abaturage bari benshi baje kumva uko urubanza rwa Kanakuze rusomwa.

Kanakuze Fidele w’imyaka 30 y’amavuko afite umugore n’abana batatu icyakora abaturage bavuga ko hari hashize amezi asaga arindwi umugore yarahukanye ajyana n’abo bana.

Nubwo yakatiwe igifungo cya burundu, Kanakuze aracyafite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo yafatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Hagati aho agiye kuba afungiye muri gereza ya Bugesera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka