Nyaruguru: Uwishe umugore wa murumuna we yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije icyaha cy’ubwicanyi Niyibizi Augustin w’imyaka 52 wo mu kagari ka Bunge mu murenge wa Rusenge wo mu karere ka Nyaruguru, maze rumukatira igihano cyo gufungwa burundu, urubanza rwasomwe kuri uyu wa kane tariki ya 20/02/2014.

Niyibizi yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore wa murumuna we witwa Mukamanzi Claudine amushinja kuroga umwana we witwaga Muvandiwe witabye Imana tariki ya 30/01/2014, ari nabwo Niyibizi yicaga uyu mugore.

Ubwo uru rubanza rwaburanishwaga tariki ya 18/02/2014, Niyibizi yari yemeye icyaha cyo kwica Mukamanzi avuga ko yabitewe n’urupfu rw’umwana we yari yaroze, akaba yaramwishe amutemaguye ubwo yamusangaga iwe yaje kubafata mu mugongo nk’abandi baturage.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Butera Oscar, uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe bwari bwasabye ko Niyibizi yahamwa n’icyaha cyo kwica abigambiriye agafungwa burundu ariko busaba ko yagabanyirizwa igihano kuko yemeye icyaha haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko, imwe mu mpamvu nyoroshyacyaha.

Niyibizi amaze gusomerwa imyanzuro y'urukiko.
Niyibizi amaze gusomerwa imyanzuro y’urukiko.

Asoma imikirize y’uru rubanza, umucamanza Gahima Innocent yatangaje ko Niyibizi ahamwa n’icyaha cyo kwica bityo agahanishwa igihano cyo gufungwa burundu, urukiko rukaba rwanze kumugabanyiriza igihano kuko ngo atari itegeko kandi kwemera icyaha yakoze mu ruhame ari uko nta yandi mahitamo yari afite, ndetse bitari no gufasha urukiko kuko batari kubura ibindi bimenyetso.

Urukiko ariko rwamusoneye amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi cumi na bibiri na Magana arindwi na mirongo itanu (12,750 FRW) ngo kuko agiye gukurikiranwa afunze.

Ingingo ya 140 y’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwica umuntu abigambiriye ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubu se uyu mugabo yungutse iki uretse guteza umuryango we ibibazo! n’abandi bose bafite imigambi mibi barebereho kd ubundi guhora ni uk’Uwiteka.

MUZEHE yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Abagizi ba nabi nkaba bajye bakanirwa urubakwiye kandi nibatihana imbere y’Imana n’abantu bazabibazwa ku munsi w’amateka.

MUNGWARAREBA yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Mu gihe bafotora umunyacyaha Police yari ikwiye kujya ijya ku ruhande ntiyegere uwo muburanyi

karasharamye yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka