Abakozi 5 b’akarere ka Nyamasheke bararegwa gutanga ibintu bya Leta ku giciro gito

Aba bakozi batanu barimo 3 babaga mu kanama k’amasoko mu mwaka wa 2011 ndetse na 2 b’aba-Injenyeri (Engineers) b’akarere bararegwa n’ubushinjacyaha ku cyaha cyo “Gutanga ku busa cyangwa ku giciro kidakwiye ibintu bya Leta”, nubwo bo babihakana bivuye inyuma.

Nyuma y’uko batawe muri yombi tariki ya 30/01/2014, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10/02/2014 bagaragaye bwa mbere mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagano muri aka karere ka Nyamasheke, baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bahagaze hagati y’abunganizi babiri ari bo Me Niyitegeka Eraste na Me Hakizimana Esron, abaregwa bose uko ari 5 babanje gusomerwa imyironmdoro yabo kugira ngo bumve niba ari bo koko, maze batangire kuburana.

Nyuma y’uko Umucamanza abwiye abaregwa icyaha bakurikiranyweho cyo “gutanga ku busa cyangwa ku giciro kidakwiye ibintu bya Leta”, bakurikiranweho n’ubushinjacyaha, yagiye abaza abaregwa umwe ku wundi niba icyaha baregwa bacyemera maze bose bahakana bavuga ko batacyemera.

Ubushinjacyaha bwahawe akanya maze buvuga ko bukurikiranye aba bakozi kubera isoko ryatanzwe mu mwaka wa 2011 ryo gusana inyubako zitandukanye z’akarere ka Nyamasheke, bukavuga ko muri iryo soko habayeho guhendesha Leta ndetse bukavuga ko abo bakozi bihutiye kuritanga batabanje kugisha inama, ari byo yavuze mu magambo ye ko baritanze bya “nyirarureshwa”.

Umushinjacyaha yavuze ko muri iri soko ryahawe Ikompanyi yitwa ECOMOGEC ku mafaranga y’u Rwanda 27,112,341 ryarimo uduce twinshi (items); muri two hakabamo ako gusana ubwiherero bwa Pharmacie y’Akarere ka Nyamasheke ngo kagiyeho miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe hari ba rwiyemezamirimo bari bagaciyeho amafaranga make.

Ku bushinjacyaha, ngo ibyo bisobanura ko habayeho guhombya Leta, ari na yo mpamvu bukurikirana aba bakozi. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko ababaga mu kanama k’amasoko ari bo nyirizina bakurikiranwaho gukora icyo cyaha naho Aba-Engineers bo ngo babaye nk’ibyitso kuko batigeze bagaragaza icyitegererezo cy’ibiciro biri hanze cyangwa ngo bagaragaze ko harimo gukorwa amakosa.

Umushinjacyaha yongeyeho ko ibi byaha byakozwe ku bufatanye n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre (na we ufunzwe by’agateganyo ku bindi byaha ariko n’iki akaba agikurikiranwaho) aho yabivuze mu magambo ye ko “yari umufatanyabikorwa w’abagize akanama k’amasoko mu gukora ibyaha”.

Abiregura bagaragaje ko nta cyaha, nta n’ikosa ryabaye mu gutanga isoko

Mu kwiregura kwabo, abahoze mu kanama k’amasoko mu mwaka wa 2011 babwiye Umucamanza ko isoko ryatanzwe mu buryo bukurikije amategeko maze bamubwira ko batazi impamvu umushinjacyaha avuga ko ryatanzwe ari ukwiyerurutsa.

Abaregwa babwiye urukiko ko nta soko ryo gusana ubwiherero ryigeze ribaho ahubwo ko hatanzwe isoko ryo gusanura inyubako zitandukanye z’akarere ka Nyamasheke; iryo soko ngo rikaba ryarimo ibice byinshi birimo n’icyo cyo gusana ubwiherero bwo kuri Pharmacie y’akarere.

Abaregwa basobanuye ko mu makompanyi 4 yapiganirwaga iryo soko, amakompanyi abiri yavuyemo ku ikubitiro kuko atari yujuje ibisabwa nk’aho ngo atari yatanze ingwate y’ipiganwa (y’ibihumbi 500) iteganywa n’itegeko.

Abakozi 5 b'akarere batangiye kuburanira mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kagano ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.
Abakozi 5 b’akarere batangiye kuburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagano ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abaregwa bagaragaje ko mu makompanyi 2 (ACOS na ECOMOGEC) yasigaye mu ipiganwa akagera ku cyiciro cya nyuma, akanama k’amasoko kasesenguye ibiciro mbumbe by’abapiganwaga maze kagatanga isoko kuri rwiyemezamirimo wari watanze ibiciro mbumbe bito ari we ECOMOGEC waciye amafaranga y’u Rwanda 27,112,341 mu gihe ACOS bari basigaranye mu ipiganwa yari yatanze ibiciro mbumbe by’amafaranga y’u Rwanda 27,636,072.

Aba bakozi bagaragaje ko nyuma y’iryo soko, nta kibazo cyigeze kigaragara haba ku ruhande rw’akarere cyangwa se ku ruhande rwa rwiyemezamirimo, kandi ngo babikozeho raporo igaragaza imitangire y’iryo soko.

Aba-Engineers b’akarere bo bagaragaje ko nta cyaha bakoze kuko inshingano bari bafite ari ugukurikirana ko rwiyemezamirimo ashyira mu bikorwa ibiri mu masezerano yagiranye n’akarere kandi bikaba byarakozwe uko byari biteganyijwe ari na cyo basinyiye naho ngo umwanzuro wa nyuma wo kwishyura amafaranga ava mu karere ufatwa na Komite y’Iterambere (rusange) ry’Abaturage (CDC: Comité du Développement Communautaire) kandi ngo iyo Komite (bo batabamo) ni yo yabikoze.

Impaka zabaye ndende hagati y’ubwunganizi n’ubushinjacyaha
Uruhande rw’abunganizi ari bo Me Niyitegeka Eraste na Me Hakizimana Esron na rwo rwagaragaje ko aba bakozi nta cyaha bakoze ahubwo ko barengana kuko ngo isoko baritanze mu buryo bukurikije amategeko maze ubwunganizi bubwira umucamanza ko ibyo ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bifite ngo kuko “isesengura riba ku isoko ntabwo riba ku gace (item) k’isoko”, nk’ibyo ubushinjacyaha bwashingiyeho.
Ubwunganizi bwagaragaje ko kizira gucagagura isoko mo ibice ndetse ko iyo bibayeho bihanwa n’amategeko.

Ubwunganizi bwashingiye ku ngingo ya 12 y’itegeko ryo mu mwaka wa 2007 rigenga amasoko ya Leta, maze buvuga ko urwego rutanga amasoko rutagomba gucagagura isoko, kandi ko baramutse babikoze, ngo ingingo ya 177 y’iri tegeko iherako ikabaha ibihano.

Muri uru rubanza kandi, Ubwunganizi bwagaragaje ko mu mitangire y’amasoko (ingingo ya 65, agaka ka 4), uba watanze ibiciro bito by’isoko ari we uritsindira, ko isoko ridahabwa uwatanze ibiciro bito mu gaka ko mu isoko ariko ibiciro mbumbe biri hejuru. Aha, abunganizi bagaragaje ko uwujuje ibisabwa ari uwatanze ibiciro bito kandi ko ari ko byagenze muri iryo soko.

Ubwunganizi kandi bwagaragaje ko igenzura (audit) ry’Intara y’Iburengerazuba ryasuzumye iri soko rigasanga nta kibazo kigeze kirigaragaramo kandi na raporo yabyo ikaba ihari ndetse ko igenzura ry’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (Auditor General) rya 2012-2013 ryasuzumye iri soko kandi rikaba ritarigeze ribonamo ikibazo.

Aha, umwunganizi umwe yahise asaba Umucamanza kubaza Umushinjacyaha nk’umuntu uhagarariye Leta, kugaragaza koko niba Akarere ka Nyamasheke nk’urwego rwigenga ari ko kamutumye ngo akarenganure, ngo nibitaba ibyo abaregwa baraba barengana.

Ahawe ijambo, Umushinjacyaha yavuze ko ubushinjacyaha buhagarariye rubanda, bityo bukaba bufite ububasha bwo gukurikirana icyaha bubisabwe cyangwa bubyibwirije.

Ubwunganizi bwongeye gusaba Umucamanza kubaza Umushinjacyaha uko yumva byari kugenda mu gihe amakompanyi 2 yari asigaye mu ipiganwa harimo ifite ibiciro mbumbe bito n’ifite ibiciro mbumbe binini, maze Umucamanza abimubajije, umushinjacyaha avuga ko ku ruhande rwe nta wari guhabwa isoko ariko nk’Urwego ahagarariye rw’ubushinjacyaha akaba abona ko habayemo icyaha.

Uyu mushinjacyaha yakomeje asaba ko aba bakozi b’akarere ka Nyamasheke bafungwa by’agateganyo mu rwego rwo kwanga ko batoroka cyangwa bagakomeza gukora amakosa mu kazi ndetse no gusibanganya ibimenyetso.

Ubwunganizi bwasubijwe ijambo maze buvuga ko Umushinjacyaha yagaragaje amarangamutima ye avuga ko nta wari ukwiriye guhabwa iryo soko nyamara ryaragombaga gutangwa nk’uko amategeko abiteganya, maze busaba Umucamanza kuzabisuzumana ubushishozi aba bakozi bakaba abere kuko nta cyaha bafite.

Baba ababurana ndetse n’abunganizi babo bongeye gusaba ko aba bakozi bafungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze naho ngo ibyo gutoroka ntibyabaho kuko bafite aho bakorera hazwi kandi bakaba batuye.

Iburanisha ryasojwe ku isaha ya sa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rizaba ku wa Gatatu, tariki ya 12/02/2014 ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Mu buryo rusange, uru rubanza rukurikiranwemo abantu 8 harimo batanu batawe muri yombi ku wa 30/01/2014 ari bo Ntezimana Aphrodis, Sindayiheba Felix na Kabanda Joachie (bari mu kanama k’amasoko), Fayida Félicien na Kayiranga Dieudonné (Engineers).

Kuri aba kandi hiyongeraho babiri baburiwe irengero ari bo Nyirahirwa Agathe na Rucubya Albert ndetse n’uwahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke Ndagijimana Jean Pierre usanzwe afunzwe by’agateganyo ku bindi byaha.

Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi mu buryo bugaragara kuko icyumba cy’iburanisha cyari gisendereye, abantu bamwe bicaye naho abandi bahagaze inyuma ndetse byabaye ngombwa ko abaturage bandi bakurikirana urubanza bari hanze, aho bareberaga inyuma y’amadirishya y’impande zombi z’icyumba cy’iburanisha.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Muraho basomyi. nari internal auditor wakarere ka nyamasheke. abo bagabo bafunzwe mu nama yabereye ahitwa ku gataka mu mugambi wabo warusanzwe wa ruswa nibo babaye abambere mu gutanga ibitekerezo ko auditor na DAF birukanwa kuko tutari dushyigikiye amanyanga yabo. nakoze uko nshoboye ngo ruswa idakomeza guhabwa intebe ariko birangira nirukanywe. nagiye kigabo none bo batangiye kurwana n ingaruka zabyo. nabajyanye mu nkiko gusa ntirurasomwa. Imana ihora ihoze.

jerome yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Itegeko rigenga amasoko ya Leta ko risobanutse kandi rikaba ryarubahirijwe abo bakozi barazira iki? Keretse niba ari munyumvishirize.

Ange yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Itegeko rigenga amasoko yareta rirasobanutse keretse niba hari ibindi byaha bakoze bitashatse kugaragazwa naho ubundi ibyo bakoze nibyo umuntu wese utanga amasoko akurikiza. Aba bakozi rwose bakwiye kurenganurwa.

Muvandimwe yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Ibi ni amatiku kuko nta tegeko na rimwe bishe ahubwo ubafunze sinzi ikindi abashakaho.

mupenzi yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Inkuru ndende ntacyo imarira abayisoma

alias yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

abashaka kwangiza ibya rubanda bashaka indonke zihariye cg kubera kutabiha agaciro bagomba guhanwa kuko mu Rwanda akantu gato katuzamura. ntidushaka ko hari n’;ifaranga na rimwe dutakaza , twihute mu iterambere

mugina yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

abashaka kwangiza ibya rubanda bashaka indonke zihariye cg kubera kutabiha agaciro bagomba guhanwa kuko mu Rwanda akantu gato katuzamura. ntidushaka ko hari n’;ifaranga na rimwe dutakaza , twihute mu iterambere

mugina yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka