Karongi: Babiri basabiwe gufungwa imyaka 6 bazira imyigaragambyo itemewe

Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi rukorera mu karere ka Karongi, kuri uyu wa 13/01/2014, rwasabiye igifungo cy’imyaka itandatu abagabo babiri baregwa ibyaha birimo gukoresha imyigaragambyo mu buryo butemewe, guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda bagamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Ubusanzwe itegeko rivuga ko ibyo byaha bihanishwa igifungo cy’imyaka 15 ; ariko kubera ko ubushinjacyaha bwasanze ibyo bari bagambiriye bitaragezweho kubera ko batangiye gukurikiranwa mu butabera, kandi ko abaregwa bakiri abasore bityo bakaba bashobora kugororwa bakagaruka mu nzira nziza.

Urukiko rwabagabanyirije igihano rubakatira igifungo cy’imyaka itandatu no kwishyura amagarama y’urubanza angana na 41.200FRW. Ariko kubera ko abaregwa badashinjwa igarama, amafaranga azava mu isanduku ya Leta nk’uko byasobanuwe n’umucamanza Kanyegeri Thimothée.

Abari ku isonga ry’abashinjwa ni Sibomana Sylvain w’imyaka 43 ukomoka mu karere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo, arashinjwa gukoresha imyigaragambyo mu buryo butemewe, guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda agamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Icyo cyaha cya kabili Sibomana agishinjwa hamwe na Mutuyimana Anselme w’imyaka 35 ukomoka mu karere ka Rusizi Intara y’IBurengerazuba.

Icyicaro cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi, Ubushinjacyaha, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi.
Icyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi, Ubushinjacyaha, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi.

Ibyaha ubushinjacyaha bubarega byakozwe tariki 15/09/2012, ubwo Sibomana afatanyije na Mutuyimana bakoreshaga inama y’ishyaka FDU Inkingi mu buryo butemewe, inama yabereye mu murenge wa Kivumu, mu karere ka Rutsiro.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri iyo nama babeshyaga ko ari iy’urubyiruko, ariko nyuma y’iperereza ubuyobozi bwaje gusanga yari inama yo kwamamaza ibihuha bigamije guteza imvururu n’imidugararo bagamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Ibyo bihuha nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, byavugaga ko Leta y’u Rwanda iteza imbere umujyi wa Kigali wonyine, bagatanga urugero rw’umuhanda Karongi-Rubavu ngo udakorwa, ubundi ngo ikigega Agaciro ni uburyo bwo kwambura abaturage amafaranga, naho ngo amafaranga baka abaturage y’ubwisungane mu kwivuza agakoreshwa mu bya gisirikare.

Mutuyimana Anselme ufunze by’agateganyo muri gereza ya Muhanga, ni we wenyine wari waje kumva imikirize y’urubanza ahita anajurira, naho Sibomana Sylvain uri ku isonga ry’urubanza we ntiyari ahari kuko afungiye muri gereza nkuru ya Kigali.

Umucamanza wayoboye urubanza, Kanyegeri Thimothée yavuze ko kujuririra urubanza bikorwa mu minsi 30 uhereye igihe urubanza rusomewe.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka