Abakozi 5 b’akarere ka Nyamasheke bemerewe gufungurwa by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 12/02/2014, rwafashe icyemezo cy’uko abakozi batanu b’akarere ka Nyamasheke bari baratawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo “gutanga ku busa cyangwa ku giciro kidakwiye ibintu bya Leta”, bafungurwa by’agateganyo.

Iki cyemezo kije gikurikira urubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo rwabaye tariki ya 10/02/2014, aho Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Kagano bwabasabiraga ko bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, ariko bikaza kugaragara ko impamvu butanga zidafatika.

Aba bakozi barimo batatu bahoze mu kanama k’amasoko mu mwaka wa 2011 ndetse n’aba-Engineers babiri b’akarere bakurikiranwe ku isoko ryatanzwe mu mwaka wa 2011 ryo gusanura inyubako zitandukanye z’akarere ka Nyamasheke.

Iryo soko ryahawe ikompanyi yitwa ECOMOGEC ku mafaranga y’u Rwanda 27,112,341 ariko yaciye miliyoni 8 ku gika cy’ubwiherero mu gihe ikompanyi bari bahatanye yitwa ACOS yari yaciye amafaranga ibihumbi 150 kuri iki gika cy’ubwiherero (cyakora na we akaza guca amafaranga mbumbe ya 27,636,072).

Umushinjacyaha yashingiraga kuri iki gika cy’ubwiherero maze akavuga ko habayeho guhombya Leta ngo kuko isoko ryahawe uwaciye miliyoni umunani (kuri iki gika) mu gihe hari uwaciyeho ibihumbi 150, maze akavuga ko abagize akanama k’amasoko bakoze icyaha naho ku ba-Engineers akavuga ko ari ibyitso kuko batatanze ibiciro by’icyitegererezo cyangwa ngo batunge agatoki.

Abaregwaga hamwe n’abunganizi babo bagaragaje ko ibyo ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bufite kuko ngo nta soko ryo gusana ubwiherero ryigeze ritangwa ahubwo ko hatanzwe isoko ryo gusana inyubako zitandukanye z’akarere ka Nyamasheke kandi rikaba ryarahawe ikompanyi yatanze ibiciro mbumbe bito nk’uko biteganywa n’amategeko.

Mu isomwa ry’uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Umucamanza yagaragaje ko nta mpamvu zumvikana Umushinjacyaha yatanze zatuma aba bakozi b’akarere ka Nyamasheke bakekwaho iki cyaha kuko ngo isoko baritanze mu buryo bukurikije amategeko, isoko rigahabwa ikompanyi yatanze ibiciro mbumbe bito kandi kikaba kizira gucagaguramo isoko ibice, nk’uko bihanwa n’itegeko.

Mu isomwa ry’uru rubanza, Umucamanza yavuze ko nubwo ACOS yari yaciye amafaranga ibihumbi 150 ku bwiherero, ECOMOGEC ikabucaho miliyoni 8, ngo byagaragaye ko ACOS ari yo yari yatanze igiciro mbumbe kiri hejuru (asaga ibihumbi 523 hejuru y’uwahawe isoko).

Umucamanza kandi yagaragaje ko kuba Ubushinjacyaha butaragaragaje igiciro nyacyo cyagombaga gutangwaho isoko ahubwo bukavuga ko nta wari kurihabwa ndetse bukavuga ko habayemo ibyaha bitatuma aba bakozi b’akarere ka Nyamasheke bakekwaho iki cyaha mu gihe nta bimenyetso bifatika bibigaragaza.

Ku bijyanye n’abakozi 3 babaga mu kanama k’amasoko, Umucamanza yavuze ko nta mpamvu zifatika zatanzwe n’ubushinjacyaha zatuma bakekwaho icyaha cyo gutanga ku busa cyangwa ku giciro kidakwiye ibintu bya leta, maze ku ba-Engineers b’akarere avuga ko na bo nta mpamvu zo kubakeka kuko n’abo ubushinjacyaha bwavuze ko baberewe ibyitso, nta bimenyetso byatuma bakekwaho icyaha.

Ku byari byasabwe n’ubushinjacyaha by’uko aba bakozi bafungwa by’agateganyo, umucamanza yavuze ko mu busesenguzi bw’urukiko, rwasanze nta mpamvu zifatika zatuma bakekwaho icyaha, bityo hakaba nta n’impamvu zikomeye zatuma bafungwa by’agateganyo kuko ngo “ukurikiranyweho icyaha ntashobora gufungwa mbere y’urubanza keretse iyo hari impamvu zikomeye kandi icyaha akurikiranyweho kikaba gihanishwa byibura imyaka ibiri y’igifungo.”

Ku bw’izi mpamvu, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano rwategetse ko bafungurwa by’agateganyo, bagakurikiranwa bari hanze.

Aba bakozi batanu b’akarere ka Nyamasheke batawe muri yombi tariki ya 30/01/2014. Kuva icyo gihe, bakaba bari bafungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.

Icyaha ubushinjacyaha bukurikiranyeho aba bakozi b’akarere ka Nyamasheke ni icyo “gutanga ku busa cyangwa ku giciro kidakwiye ibintu bya Leta” giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 643 yo mu gitabo cy’Amategeko Ahana mu Rwanda. Uwo gihamye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu yikubye kuva ku nshuro 2 kugeza ku 10 z’ibyatanzwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

SEPETERORIYOMAZI IZABA ARINZIZA

TEGEJOEMMENUEL yanditse ku itariki ya: 8-04-2014  →  Musubize

Nonese bakozi bagenzi banjye tubigenze ute? twigaragambye or not? ntabwo tuzemera kujya dukoreshwa amakosa n’abayobozi ngo ejo tujye muri prison bigaramiye. mujye mubireba neza bayobozi bakuru harimo guhombya igihugu cyane!

aphrodis yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

Akarere ka Nyamasheke karafitwe,kano kavuyo kose buriya twakagereka kurinde? NDAGIJIMANA? MAYOR? VICE MAYORS? ABAKOZI UBWABO? ese buriya kazarangira ryari? reka turakarambiwe pe mudutabare abakozi bagiye kuhashirira buri munsi ngaho kwirukana ngaho gufunga birababaje kandi inzego nkuru zirabirebera!

mugwiza yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Bariya bakozi bafitiwe akagambane kari hagati y’Abayoboyozi. Murebe neza hagati y’ingabo, police, Immigration na NSS. Mubatabare naho ubundi ni umugambi wacuzwe ngo bari gushakisha Meya.

Jerome yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Kuva Mayor HABYARIMANA Jean Baptiste yagera mukarere kacu ka nyamasheke ntikigeze kabona umutekano, ni umuyobozi waranzwe no kwirukana abakozi bagaragaza ibitagenda, kwica amatora, kurwanya bamwe mu bajyanama b akarere bagaragaza amanyanga akorerwa mu karere,gutanga akazi kubo ashaka,gushyigikira NDAGIJIMANA JP wari SE kuko bagabanaga indonke bakura mu masoko,abo bakozi barazira umugambi wabo, n’ibindi bikorwa by’urukoza zosi ku bakozi n’abo bayoborana nk’uko uwari Guverineri KABAHIZI Celestin yabitangarije mu nama yari yatumiwemo abakozi bose b’akarere.INZEGO NKURU Z IGIHUGU MWAKAMUREBYE KUKO AKARERE KAGEZE IWANDABAGA!

nkundimana yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

banabarekura bagira bate bagomba kuryozwa ibyo bakoze kuko ntitwishingiya abayobozi batazi ibyo bakora

mpogazi yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

aka kaba ari akanya ko gutekereza neza kubintu byubuswa nkabiri baba barakoze hejuru y’amafaranga yintica ntikize, nubwo uko yanga kose atari igikorwa kizima gutwara amafaranga ya rubanda(leta), ariko bagakwiye gukurikiranwa byumwihariko kuko icyaha cyokunyereza ibya rubanda (leta) kiba cyagambiriwe kandi cyarateguwe, bajye bahanwa nabandi barebereho, kiuko ibyo nukuturya imitsi twe abaturage

mahirwe yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka